Abanyamuryango ba Kiyovu sports bifatanyije n’urubyiruko rw’akarere ka Nyarugenge Mu muganda udasanzwe.

kuri uyu wa gatandatu abanyamuryango ba kiyovu sports cyane cyane urubyiruko, bifatanyije n’urubyiruko rw’akarere ka nyarugenge, mugikorwa cy’umuganda udasanzwe, igikorwa cyabereye mu mudugudu w’icyitegererezo uherereye mu murenge wa mageragere. Uyu muganda ukaba witabiriwe na Minisitiri w’urubyiruko aho yaraherekejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, ubuyobozi bw’ingabo,ubuyobozi bwa Police , Ubuyobozi bwa Kiyovu sports, ubuyobozi bwa gereza ndetse n’ubuyobozi bw’urubyiruko munzego zitandukanye ndetse nabahagarariye ama koperative y’urubyiruka atandukanye.

Ministiri w’urubyiruko MBABAZI Rosemary  yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, kuba karafashe iyambere muguha urubyiruko umwanya wo kuba rwagira uruhare mu iterambere ry’akarere ndetse niryi Gihugu muri rusange. yakomeje ashimira urubyiruko rwose rwari rwitabiriye uyu muganda udasanzwe, aho yakomeje agira ati” Nibyiza ko mwahawe uyu musozi ngo muwiteho mutera ibiti munaharanirako haba isuku, akomeza yibutsa urubyiruko ko mukurwanya umwanda hari ikindi kizana umwanda bagomba kwitaho ntikizongere kugaragara murubyiruko aho yavute ati” Ibiyobyambwenge nawo ni umwanda none nawo muzawurwanye.

yakomeje akangurira abari ahongaho ko ibiruhuko byegereje, kandi bafite inshingano zogutuma uru rubyiruko rutiroha mu biyobyabwenge cg ngo habe inda zitateguwe, aha yasabye ikipe ya Kiyovu sports kubigiramo uruhare rukomeye, ati” Kiyovu sports nkurikije uburyo muri kwitwara neza muri iyi minsi, muri gukora kazi kenza , kandi namenyeko muri gukorana neza na karere ka Nyarugenge, none mudufashe mudutegurire ikizatuma urubyiruko rubona icyo rukora muri ibi biruhuko, mudutegurire amarushanwa atandukanye azatuma aba bana bacu babaho neza batangiritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, yasabye abatuye muri uyu mudugudu gufata neza ibiti n’ubusitani baterewe kuko bizagira uruhare mu gutuma barushaho guhumeka umwuka mwiza.

 

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi (Iburyo),Uhagarariye Police,Umuyobozi w’ingabo muri Nyarugenge na Gasabo, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Nyarugenge. mu muganda wo gutera ibiti

 

 

Urubyiruko rw’abagororwa nabo bitabiriye umuganda, bari banafite morali iri hejuru

 

Uhagarariye Urubyiruko mu Karere ka Nyarugenge, Rutabingwa Ferdinand yashimye umuganda urubyiruko rwakoze wo gutera ibiti mu mudugudu w’icyitegererezo

Image may contain: one or more people, people standing and outdoor

nyuma y’umuganda babanje gucinya akadiho bafatanyije n’urubyiruko rwa aho, mu indirimbo zitandukanye ,ariko iya kiyovu sports yajyamo bikaba akarusho, bitewe n’abayovu benshi bari bitabiriye uyu muganda.

Image may contain: 10 people, people smiling, people sitting, crowd and outdoor

Image may contain: 9 people, people smiling, crowd and outdoor

Image may contain: 5 people, people smiling, sky and outdoor

Image may contain: 3 people, people smiling, outdoor

Image may contain: 5 people, people smiling, people standing and outdoor

Image may contain: 4 people, people standing, child and outdoor

Image may contain: one or more people and outdoor

Image may contain: 4 people, crowd and outdoor

Urubyiruko rwa Kiyovu sports rwifatanyije nurundi rubyiruko maze barabyinda karahava,n’urubyiruko rw’ingabo z’igihugu rwari rwahageze kwifatanya nabandi mugikorwa kiza cy’umuganda.

Image may contain: 3 people, crowd and outdoor

Image may contain: 4 people, people smiling, crowd and outdoor

Image may contain: 5 people, crowd and outdoor

Image may contain: 2 people, people standing, crowd and outdoor

Image may contain: one or more people, people standing, crowd, sky and outdoor

Image may contain: one or more people, people standing and outdoor

Image may contain: 3 people, crowd, sky and outdoor

Image may contain: 2 people, people standing and outdoor

Image may contain: one or more people and outdoor

.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *