Alex Oxlade-Chamberlain: Uyu mukinnyi wa Arsenal yanze kwerekeza muri Chelsea kuri million 40 zamutangwagaho.

Alex Oxlade-Chamberlain: Uyu mukinnyi wa Arsenal yanze kwerekeza muri Chelsea kuri million 40  zamutangwagaho.

Alex Oxlade-Chamberlain
Alex Oxlade-Chamberlain yageze muri  Arsenal avuye muri Southampton mukwa munani, 2011

Umukinnyi wa Arsenal Alex Oxlade-Chamberlain yanze kwerekeza muri  Chelsea nyuma yaho iyi kipe ya chelsea yari imaze kwemera kumutangaho million  40.

Oxlade-Chamberlain yaje kumenyako chelsea yifuza kumukinisha inyuma kuruhande rwiburyo ariko anasatira izamu, kandi impamvu yifuza kuva muri arsenal nuko ashaka gukina hagati inyuma yaba rutahizamu .

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 unakinira ikipe y;gihugu y’abongereza arifuza kwigira muri liverpool.

Bitegerejweko Liverpool iribuze gutangaza ayo imutangaho mbere y’umunsi wejo kuwa kane mbere yuko igura nigurisha rihagarara, nubwo bishobora kuza kuba Liverpool yatanga makeya kuyo  Chelsea yifuzaga gutanga.

Niba bidakunze ngo agende , Oxlade-Chamberlain Azategereza arangize amasezerano ye umwaka utaha agenderubuntu, yigurishije

Arsenal irifuzako ibyuyu muhungu wabo Alex byarangira hakiri kare.

Oxlade-Chamberlain amaze kubanzamo imikino yose ya Arsenal uyu mwaka w’imikino, harimo nuwo LIverpool yabateye 4-0 akaza no gusimbuzwa

Umutoza wa Chelsea  Antonio Conte yari yatangajeko hari abakinnyi  yifuza kongeramo mu ikipe ye mbere yuko isoko rifunga kuwa kane.

Oxlade-Chamberlain amaze gukina imikino  198 muri Arsenal kuva yaza muri iyikipe avuye muri  Southampton mukwezi kwa munani umwakaa wa  2011.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *