Amavubi yasesekaye i kigali nyuma yo gutsinda Ethiopia iwayo,

Amavubi yasesekaye i kigali nyuma yo gutsinda Ethiopia iwayo,

Nyuma y’amasaha 24 ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsindiye Ethiopia iwayo 3-2, yagarutse mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN2018. Abayobozi, abatoza n’abakinnyi bose bemeza ko gutsindira hanze bidahagije kuko basabwa kwitegura neza umukino wo kwishyura.

Biramahire Abeddy udafite inararibonye yatsindiye Amavubi igitego cy'intsinzi abikesha inama yahawe na Bakame

Ntabwo bikunze kuba ko abakinnyi b’Amavubi bakirwa n’abantu benshi kandi bishimye bavuye gukina hanze kuko kenshi baba bazanye umusaruro utari mwiza.

Uyu munsi saa 15:05 ubwo iyi kipe y’u Rwanda yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bwo yakiriwe na benshi kandi bagaragaza akanyamuneza ku maso nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo 3-2, bya Rutanga Eric, Muhadjiri Hakizimana na Biramahire Christopher Abeddy.

Ubwo indege ya Ethiopian Airlines yabagezaga i Kigali umutoza mukuru Antoine Hey yanze kugira icyo abwira abanyamakuru asaba Mashami Vincent umwungirije kuba ariwe usobanura iby’urugendo bagiriye i Addis Ababa.

Mashami wemeza ko Ethiopia ikomeye kurusha uko abatararebye umukino babikeka.

Ati: “Wari umukino mwiza ku ruhande rwacu kuko twabonye insinzi ariko ntabwo byari byoroshye. Twahuye n’ikipe imenyeranye kandi ifite umupira wihuta. Intego yacu yo kutemera kwinjizwa ibitego yashyizwe mu bikorwa. Kuko bazi gukina natwe twafashe umwanzuro wo gushaka ibitego. Batsindaga twishyura birangira umunsi ubaye uwacu tubona insinzi.

Gusa si ikipe yoroshye ngo kuko twayitsinze ibitego bitatu. Ni igihugu cyagutsinda igitego umunota uwo ariwo wose. Niyo mpamvu twemeza ko bitararangira kuko uko twabatsinze iwabo nabo bashobora kudutsinda iwacu. Ntidushaka kwitesha amahirwe twabonye.”

Kapiteni w’u Rwanda Ndayishimiye Eric Bakame yunze mury’umutoza yemeza ko umutima we na bagenzi we bawerekeje ku mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 12 Ugushyingo 2017 kuri stade regional ya Kigali.

Amavubi azakina uyu mukino adafite kapiteni wungirije Bizimana Djihad kubera ikarita ya kabiri y’umuhondo yaboneye i Addis.

 

Umuyobozi w'abafana b'Amavubi Jean Claude Muhawenimana na Gervais Munyanziza umukozi wa MINISPOC ushinzwe amakipe y'igihugu bari mu baje kwakira Amavubi

Umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas, myugariro Manzi Thierry na Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA nibo babimburiye abandi gusohoka

Antoine Hey ntiyifuje kugira icyo atangariza abanyamakuru ku kibuga cy'indege

Bakame yemeza ko akazi kakiri kenshi kuko Ethiopia ifite ubushobozi bwo gutsindira Amavubi i Kigali

Abakinnyi bashobora guhesha Amavubi itike ya CHAN2018 higanjemo abatarengeje imyaka 21 nka Nshuti Innocent, Iradukunda Eric na Manishimwe Djabel

Degaule yashimiye uko abakinnyi be bitwaye

Na Kayumba Soteri ari mu bifuza kugeza Amavubi muri CHAN2018 izabera muri Maroc

Ikipe yahamagawe na Mashami yitwaye neza, nawe yagaeze mu Rwanda agaragaza akanyamuneza

Faustin Usengimana na Bizimana Djihad bakinanye muri Rayon sports na APR FC ubu bari gufasha Amavubi y'u Rwanda

Yannick Mukunzi ni umwe mubo Amavubi agenderaho

Umufana w'Amavubi Rwarutabura yakiranye ubwuzu Rutanga Eric watsinze igitego cya mbere muri Ethiopia

Rwarutabura n'abandi bafana bazwi muri Rayon sports bafashe iy'urwibutso kuri Rutanga

Nubwo bakuye intsinzi muri Ethiopia ariko ngo akazi karacyari kose

Muhadjiri waherukaga gutsindira Amavubi mu Ukwakira 2016 yongeye kuyatsindira muri Ethiopia, yasohotse mu kibuga cy'indege ari kumwe Mico Justin usanzwe akina muri Police FC

Mashami nawe yunze murya Bakame yemeza ko akazi kazarangira nyuma y'umukino wo kwishyura

Source: Umuseke.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *