Ambasaderi w’u Rwanda mu buholandi yaraye yakiriye ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’ubuholandi , KARABARANGA Jean Pierre, akaba kuru uyu wagatatu taliki ya 29/07/2016 yaraye yakiriye ikipe y’igihugu y’abagore ya sitting volleyball.

Akaba yatangaje ko abona ikipe y’igihugu ya sitting Volleyball  ari ikipe itanga ikizere cyokuzitwara neza mu mikino  Paralempike izabera muri Brazil muri Nzeli 2016.

Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball ikomeje gukorera imyitozo mu Buhondi aho yabanje gukina nama Club yomuri icyo gihugu.

IMG-20160630-WA0003

Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball ikaba iri mu buholandi mugihe k’iminsi 10 aho iri gukora imyitozo yitegura  imikino Paralempike izabera muri Brazil muri Nzeli 2016. Ikaba izitabira irushanwa ryateguwe n’ubuholandi rizitabirwa nk’ ibihugu nk’ubushinwa,Leta z’unze ubumwe z’amerika, Slovania,Uburusiya,ubuholandi,na Ukraine. Iyi mikino ikaba izafasha ikipe y’igihugu ya sitting Volleyball kwitegura neza imikino Paralempike.

IMG-20160630-WA0002

Ikipe  y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Buholandi iratozwa na Peter Karreman afatanyije na Jean Marie Nsengiyumva. Aba batoza nibo bakomeje kwita kuri aba bakinnyi kugira ngo bazagire ibihugu batsinda mu mikino Paralempike izabera muri Brazil.

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa ya Sitting Volleyball niyo izaserukira umugabane wa Afurika mu mikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil, akaba ari nyuma yo gusezerera Misiri mu mikino yabereye i Kigali umwaka ushize.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *