Antonio Conte yanze gusuhuza Jose Mourinho nyuma y’umukino

Antonio Conte yanze gusuhuza Jose Mourinho nyuma y’umukino

Umutoza wa Chelsea  Antonio Conte yatangaje ko kuba atakoze mukiganza cya Jose Mourinho ntagaciro abiha nyuma yaho ikipe ye itsinze Manchester United 1-0 ku cyumweru.

Alvaro Morata niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino, i Stamford ubwo abasore ba Conte bongeraga kwigarurira icyizere nyuma yo gutsidwa bikabije mucyumweru hagati ubwo ikipe ya  Rome yabatsindaga 3 kubusa.

Ubwo ifirimbi yanyuma yavugaga, Conte yirengagije mugenzi we wari urindiriye ngo amukore mukiganza ahubwo yigira kwishimana n’abafana inyuma mbere yuko yinjira mukibuga gushimira abakinnyi be

Antonio Conte failed to shake Jose Mourinho's hand following Chelsea's 1-0 win

Mourinho was instead left to shake the hand of Conte's assistants on the bench

Conte chose to ignore Mourinho and decided to celebrate the victory with fans and players

Mourinho yagaragaye asa nutegereje ko  Conte yaza akamukora muntoki ariko amaze kubonako uyu mutaliyani yamwirengagije, yahisemo kuramukanya nabatoza bungirije mbere yuko akomeza ajya murwambariro

Nyuma y’ibyishimo, Conte yavuzeko guhana ibiganza nyuma y’umukino ubundi atari byo bya ngommbwa.

Conte yagize ati‘Guhana ibiganza ntabwo ari ngombwa, icyangombwa ni ugutsinda umukino, guhana ibiganza ushobora kubiha agaciro cg ntubihe agaciro, ibifite agaciro cyane ni ibibera mukibuga,’

Mourinho yagerageje kugaragzako ntacyabayeho, agira ati: ‘Conte namushatse ndamubura, mpitamo guhana ibiganza nabatoza bungirije , kandi byose nikimwe.’

Tensions were high on the touchline following a war of words between the two managers

Alvaro Morata scored the winner for Chelsea with a sensational header in the second half

Ntibyari byoroshye hagati yaba batoza bombi ubwo umukino wabaga nyuma yaho bateranye amagambo hagati muri iki cyumweru .

Mourinho yagize ati abatoza benshi basigaye bitwaza ngo bafite invune nyinshi — ikintu yasaga nkuvuga kuri Conte.

Uyu mutaliyani nawe yaje kumusubiza ati “Gutwara igikombe umwaka ushize byari nk’igitangaza doreko ngo yari afite benshi mubakinnyi bashyize chelsea kumwanya wa cumi mbere yuko aza batozwa na   Mourinho.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *