Areruya Joseph Akomeje kwandika Amateka muri Afurika

Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun, bimuhesha itike yo gukina Tour de l’Avenir, isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rya Tour de France rizaba muri Kanama 2018.

Areruya , Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul, Ruberwa Jean na Hakiruwizeye Samuel banahesheje u Rwanda umwanya wa 1 mu bihugu 13 byitabiriye  iri siganwa, Maroc iba iya kabiri mugihe Eritrea yabaye iya gatatu.

Areruya Joseph  wambaye Maillot Jaune, ayoboye urutonde rusange kuva ku munsi wa gatatu w’irushanwa aho yarushaga uwari umukurikiye amasegonda 41,

Agace ka kane ari na ko ka nyuma ka Tour de l’Espoir kegukanywe n’umunya Eritrea, Muluebe Rhan Henok, akurikirwa n’Umunya Maroc, Mehdi Chokri, mu gihe Areruya Joseph we yaje ku mwanya wa kane.

Kuba yari yizigamye ibihe bihagije kandi afite umukinnyi umwe agomba gucunga cyane mu gace ka nyuma, byamufashije cyane bituma akina nta gihunga nubwo mu muhanda ikipe y’u Rwanda yagiye ihangana bikomeye nabanya-Afurika y’Epfo, Côte d’Ivoire na Eritrea bashakaga kwigaragaza.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *