AS Kigali Yatsinze Etincelles ihita iyobora urutonde rwa shampionat

AS Kigali Yatsinze Etincelles ihita iyobora urutonde rwa shampionat

Mukura Victory Sports yabashije kunganya na  APR igitego 1-1 muri Azam Rwanda Premier League umukino wabereye kuri stade Amahoro kucyumweru.

Umukinnyi wahoze akinira  Proline yomuri Uganda  n’ Isonga , Andrew Buteera yatsindiye APR igitego kiza kumunota wa munani gusa agitsindiye muri metero nka 25 mugihe Rachid Mutebi yatsinze icyo kwishyura kumunota wa  34 nyuma yaho Gael Duhayindavyi akoreweho ikosa na  Maxime Sekamana.

Uyu mukinnyi wohagati  Buteera niwe wagiye uba umukinnyi w’umukino igihe APR FC yakinaga na  Kirehe ndetse na  Mukura.

Mugihe  AS Kigali yaturutse inyuma iraza itsinda  Etincelles FC 2-1 kuri stade ya Kigali , ikipe ya Eric Nshimiyimana iyoboye urutonde n’amanota 16 inota rimwe nyuma y’ikipe ya gatatu  APR ifite amanota  15 inganya na SC Kiyovu iri kumwanya wa kabiri ,izakina umukino wayo wasubitswe kuwa gatatu ku Mumena mugihe  Mukuraiza kumwanya wa gatanu n’amanota 11.

mugice cya mbere, Djihad Bizimana na Buteera bahaye imipira ibiri myiza rutahizamu  Nshuti Innocent gusa agasanga umuzamu wa  Mukura  Omar Rwabugiri ahagaze neza.

Kurundi ruhande, Mukura yanitwaye neza muri uyu mukino yagiye ibona amahirwe atandukanye unyuze kuri  Rachid Mutebi ariko myugariro ukiri muto  Prince Buregeya n’umuzamu Yves Kimenyi bahagarara neza.

Muyindi mikino, Police dyanganyirije hanze na Gicumbi igitego 1-1  igumana umwanya wakane n’amanota 12. Gicumbi kumwanya wa karindwin’manota 10. Kirehe Fc yatsinze Espoir 2-0 iva kumwanya wanyuma igera kumwanya wa 9 n’manota 8. Miroplast yanganyirije murugo n’Amagaju ubusa k’ubusa, bituma Miroplast igera kumwanya wa 15 n’amanota 7, ni mugihe Bigesera yo iri kumwanya wa cumi n’amanota 9 nyuma yokunganya na sunrise 1-1.

 

Umukino wa  SC Kiyovu na  Marines warasubitswe kubera imvura nyinshi yatumwe abakinnyi bakurwa mukibuga. ntibiramenyekana igihe uyu mukino uzabera.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *