Bella na Lynka : Abavukanyi bigaragaje neza muri Kigali Fashion Week 2016

Nyuma yo kwegukana  umwanya wa mbere mu bakobwa berekana imideli mu Rwanda muri 2015 , Lynca Amanda KANEZA, umunyamideli w’ umunyarwandakazi yongeye kwiyerekana bikomeye mu imurikamideli rya KIGALI FASHION WEEK 2016 ryari ryateguwe na John MUNYESHURI ,rikaba ryabaye ku italiki ya 24 Kamena 2016 i Kigali.

Christa Bella KANYANGE, Umuvukanyi wa Lynka akaba na Mukuru we, nawe yari yitabiriye iri murikamideli rya KIGALI FASHION WEEK ryabereye i Kigali, Bikaba bishoboka ko imurikamideli ari umwuga w’umuryango…..

Amazina yabo Bella na  Lynka, yumvikana neza mu matwi, ndetse ni indoro yabo nziza, nibyo byabaranze mu imurikamideli rya KIGALI FASHION WEEK 2016. uko ari bombi, batambuka kuri stage(Podium) byari umunezero kubabona bari kumwe nkuko bitangazwa na mukuru wa Lynka, Bella” numva nezerewe iyo ndikumwe na Lynka kuri stage, numva ari ibyagaciro kuko namubereye ikitegererezo muri uno mwuga, kera yari ateye nk’abahungu, ariko ubu reba , ni umwali mwiza, ikigeretseho n’umunyamideli mwiza”

Christa Bella KANYANGE muri Kigali FashionWeek 2016

 

Nyuma yogutorerwa ikamaba rya Rwanda Super Model 2015, Lynka Amanda yabaye ambasaderi wa marke ikomeye ikora imyambaro n’ibikoresho bya sport ya PUMA mu Rwanda.

Lynka Amanda KANEZA mu iduka rya PUMA mu Rwanda

Kaneza Lynca, ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Komine ya Cibitoke mu Burundi mu mwaka wa 1996. Amashuri abanza yaze mu Ngagara ahakomereza n’ayisumbuye mu ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo.

Ibyo kwerekana imideli agiye kubimaramo hafi imyaka ibiri gusa kuko yabitangiye nk’umwuga mu mwaka wa 2013. Muri 2015 yatowe nk’umukobwa uhiga abandi mu kwerekana imideli  mu Rwanda.

Lynka akaba yaragize andi mahirwe yo guhararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Orient Universe rizabera i Mombasa ku italiki ya 02/09/2016.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko azahatana n’abakobwa bazaturuka mu bihugu byinshi bya Afurika no ku yindi migabane mu irushanwa Global world Miss Orient Universe ritegurwa na Miss Orient Foundation yo muri Nigeria.

Ni gute washyigikira lynca akabasha kwegukana ikamba rya Miss Orient?

Birororshye, ni ukujya kuri page ya Facebook ya Miss Orient ugakanda like ku ifoto ya Lynka

cyangwa ukajya kuri Instagram (@miss_orient_foundation) ugakanda like ku ifoto ya Lynka.

Kugirango utore Linca amanda ukanda like kuri ino foto

Instagram (@miss_orient_foundation)

https://web.facebook.com/Miss-Orient-Universe




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *