Bismack Biyombo wo muri NBA yaje ariko ntiyakinnye

Kuri uyu mugoroba Stade yari yuzuye abafana ba Basketball, abenshi bari baje kureba Biyombo Bismack mu kibuga akina  nk’uko bamubonaga kuri Televisions muri Toronto Raptors, batashye batishimye kuko batamubonye akina kandi bakanabona umukino utanogeye ijisho w’amakipe yari yatoranyijwe.

Ikipe yatoranyijwe ya Patriots

Bismack Biyombo ariko yavuze ijambo, imbere y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, yababwiye ko gukora cyane, kugira intego na discipline ari byo bizabageza ku rwego rwiza.

Bismack Biyombo uvuka i Lubumbashi muri Congo yabwiye abasore b’Amavubi U18 ya Basketball ko bafite amahirwe akomeye yo kuba bageze hano, ariko ko inzira yabo ikiri ndende bagikeneye gukora cyane ngo batere imbere.

Uyu mukino warebwe kandi n’abana batatu; Ivan, Ange na Ian ba Perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri wa Sport n’umuco Julienne Uwacu.

Biyombo uherutse kugurwa n’ikipe ya Orlando Magic yo muri Leta ya Florida yarebye umukino hagati y’ikipe yatoranyijwe ya Patriots n’ikipe yatoranyijwe yamwitiriwe.

Ni amakipe yombi yari agizwe n’abakinnyi cyane cyane ba Patriots, IPRC-South  na IPRC-Kigali. Nta mukino ushamaje yerekanye, ndetse n’ubuhanga bwo gutera ‘Dunk’ babugeragezaga kenshi bikanga.

Warangiye abo ku ruhande rwa Patriots batsinze amanota 65 – 53 ya Biyombo All Stars.

Ikipe yari yiswe iya "Biyombo All Stars" ntabwo yayikiniye

Bismack Biyombo ageze muri stade

Aha aramutsa abakinnyi, ageze ku mutoza Charles Mushumba yamuramukije banavuganaho nk'umuntu basanzwe baziranye

Biyombo niwe watangije umukino

Maze ajya kwicarana na Minisitiri Julienne Uwacu

Abakinnyi bagerageje gushimisha abafana batera za 'Dunks' ariko kenshi zikanga

King James nawe yanyujijemo aririmbira abafana bari aho nubwo bari bakonje cyane kubera umukino udashimishije n'uwo baje kureba nawe yiyicariye

Hagati mu gice cya mbere, Biyombo yahawe ijambo

Yatanze inama ku basore b'ikipe y'igihugu U18 bitegura imikino Nyafrica izabera mu Rwanda kuva tariki 22 Nyakanga

Yababwiye ko gukora cyane no kugira ikinyabupfura aribyo byabageza kure

Nyuma yagiye arabaramutsa bose

Baranifotozanya

Uyu musore yagize amahirwe yo gufata Selfie na Biyombo

Nawe yayifashe n'abakiniraga ikipe ya Patriots All Stars

Biyombo yanifotozanyije n'abasifuye uyu mukino

Ian, Ivan na Ange Kagame nabo barebye uyu mukino

Source: Umuseke.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *