Byaje kurangira amakonti y’Ikipe ya Mukura VS yongeye gufungurwa

Byaje kurangira amakonti y’Ikipe ya Mukura VS yongeye gufungurwa

 Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) Cyaje kongera gufungura amakonti y’ikipe ya Mukura VS , Nyuma yaho abakunzi biyi kipe bari batangiye kwibaza ukuntu shampionat izaba Mukura itarimo. Ubu rero akanya muneza nikose nyuma yaho bumviye inkuru ko amakonti yiyi kipe yongeye gufungurwaa.

Aya makuru yifungwa ryaya makonti ikaba yari yatangajwe numuyobozi wa Mukura Ariwe Olivier ubwo bari mu inama rusange y’abanyamuryango ba Mukura. ubwo yabagaragarizagako hari impungenge ko batazabasha kwitabira shampionat.

Mukura_vs-365a8

Ikipe ya Mukura ikaba yari imaze iminsi ikina imikino ya gishuti aho yakinnye imikino ibi yayihuje na Kiyovu sports , igatsindwa umwe ikanganye undi

Iki kibazo cy’imisoro kiri mumakipe menshi yo mu Rwanda uretse amakipe abiri ariyo AS kigali na Rwanda Musanze Fc . Aho aya makipe ataritabira gutanga imisoro, aho bikiyagora , dore ko amenshi muriyo akorera mu igihombo gikabije. aho usanga amafranga bakoresha mugutegura imikino aruta kure ayo binjiza kumikino bityo amakipe agahora mubukene bwa hato nahato. Gusa Umusoro wa TPR aya makipe ntaho azawukwepera kuko abakinnyi baya makipe ahembwa amafranga menshi kandi akwiye gusora.

Ibi rero birasabako abakinnyi bo mu Rwanda bamenyeshwako kumushahara wabo hagomba kujya havanwaho umusoro. bityo ntihazagire ikipe ikata umushahara w’abakinnyi batarabyumvikanye mu masezerano bagiranye.

Amakonti ya  Mukura VS, rero yafunguwe nkuko byatangajwe na Niyobuhungiro Fidel umunyamabanga wiyi kipe yo mumajyepfo.

Inteko rusange yo yari yaruciye yarumize kuko yabonaga ntaho bakura miliyoni 170 zo kwishyura RRA ako kanyaInteko rusange igitangarizwa aya makuru yabaye nkiguye mukantu doreko millioni 170 ntawabasha kuzibona.

Abafana ba Mukura VS basubijwe agatima impemberoMukura ititabiriye shampionat abakunzi bayo basigarana irungu n’ubwigunge bikabije




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *