CHAN 2018: Ikipe y’igihugu amavubi irahagaruka kuri uyu wa kane mu masaha ya sambiri yerekeza i Entebbe muri Uganda

Umukino ubanza: Kuwa gatandatu, taliki 12, ukwezi kwa munani umwaka wa 2017

  • Uganda Cranes Vs Rwanda Amavubi Stars – umukino uzabera kuri stade ya St Mary’s Stadium, Kitende (i saa kumi)

Umukino wo kwishyura: Kuwa gatandatu, taliki 19 ukwezi kwa munani umwaka wa 2017

  • Rwanda Amavubi Stars Vs Uganda Cranes – kuri stade ya Kigali i Nyamirambo (saa cyenda)
Abakinnyi bu Rwanda bishimira igitego

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’abayiherekeje berekeza Uganda  biteganyijweko bahaguruka uyu munsi mumasaha ya sambiri.

U Rwanda rukaza kugera  Uganda uyu munsi aho indege ya  Rwanda Airlines ariyo ibagezayo i saa yine

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iracumbikirwa muri  Imperial Hotel iherereye i Entebbe.

Biteganyijweko ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ikora imyitozo yambere kuri uyu wa kane mumasaha ya nimugoroba aho  Entebbe .

ku wa gatanu , bakazakorera imyitozo yabo yanyuma kuri stade ya St Mary’s Stadium – Kitende arinacyo kibuga umukino uzaberaho.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tali , 19 ukwezi kwa munani  2017.

Uzatsinda muri iyi mikino yombi akaba azahita abona itike imwerekeza muri Kenya aho CHAN 2018 izabera.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *