Chan 208: Maroc yihanangirije ikipe ya Nigeria, itwara CHAN k’unshuro ya mbere, Sudan Yegukana umwanya wa 3

Ikipe ya Maroc yaraye yegukanye igikombe cya Shampiont ny’afrika iguza amakipe y’ibihugu ariko k’abakinnyi bakina mu gihugu hagati hatitabajwe abababigize umwuga. ni ikipe ya Maroc yagaragaje ingufu zidasanzwe kuva iyi mikino yatangira, akaba arinayo kipe ya mbere yakiriye iri rushanwa ikanegukana igikombe.

Maroc itwaye iki gikombe inyagiye ikipe ya Nigeria ibitego 4 byose kubusa.

Aho kumutona wa 45  Hadraf Z yari yamaze kubona igitego cya mbere , kumunota wa 60 El Karti W. araza atsinda igitego cya kabiri, kumunota wa  64, Hadraf Z yahise atsinda ikindi gitego cya kabiri kuriwe, Kaabi A. ashyiramo icya icya kane k’umunota wa 73. ikipe ya Nigeria ikaba yari yabonye ikarita itukura k’umunota wa 48 ihawe umukinnyin Peter Moses Eneji.

Igikomangoma cya Maroc ,kumyaka 14 gusa niwe wayoboye imihango yo gushyikiriza igikombe ikipe ya Maroc, ubwo yari imaze kwandagaza ikipe ya Nigeria.

 

 

 

 

Ni mugihe ikipe ya Sudan yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Lybia kuri penalty doreko umuzamu wa Sudan Akram El Hadi yakoze kigabo agakuramo penaliti ebyiri zose, amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, mumukino wabere i Marrakech, gitego cya Sudan cyari cyagiyemo kumunota wamunani gusa gitsinzwe na Walaa Eldin Musa k’umutwe. Lybia yaje kukishyura habura iminiota 6 gusa ngo umukino urangire gitsinzwe na Salem Ablo.

Sudan yatsinze penaliti 4 zose mugihe izatewe na Elmehdi Elhouni na Ablo zose umuzamu Akram yazikuyemo.

Ni mugihe igikombe giheruka cyegukanywe n’ikipe ya CONGO igitwara igikuye i Kigali mu Rwanda kuri stade amahoro.

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *