Coach Cassa ati: Tuzahangana bikommeye kugira tubashe kuguma kumwanya wa mbere

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports yagize ati “Ikipe ya Kiyovu Sports izakomeza guhangana kugira ibashe gukomeza kwicara kuntebe yambere y’umwanya wa mbere muri Azam Rwanda Premierleague, kugeza ubwo bazumvako akazi bakoze gahagije.

Image may contain: 10 people, people standing, sky, outdoor and nature

Shampionat yarasubitswe kubera ikipe y’igihugu Amavubi yitabira CHAN 2018 iteganyijwe gutangira taliki 13 z’ukwezi kwa mbere ikageza taliki 4 z’ukwa kabiri,shampionat nayo ikazasubukurwa taliki 6 z’ukwezi kwa kabiri.

Ikipe ya Kiyovu sports iyoboye urutonde rwa shampionat n’amanota 20, aho irusha as kigali amanota abiri, ikarusha kandi ikipe ya APR imaze gutwara igikombe inshuro 16 amanota 3, APR yicaye kumwanya wa gatatu nyuma y’imikino icumi.

Ikipe ya Rayons Sports ifite iki gikombe ihagaze kuwanya wa kane, aho irushwa amanota atanu n’ikipe ya mbere ariko yo ikaba ifite umukino umwe w’ikirarane, mugihe Miroplast na Espoir arizo ziri kumyanya ibiri yanyuma n’amanota 8 buri imwe.

Cassa Mbungo agira ati ” ni Shampionat itoroshye nagato, muri uyu mwaka w’imikino bitazorohera ikipe iyariyo yose izatwara igikombe, izagitwara izaba yarabikoreye, ntabwo ari akazi koroshye ariko natwe tuzakomeza guhatana cyane, duharanira kwitwara neza muri buri mukino”.

Yakomeje agira ati” hazaba guhangana hagati y’amakipe atanu yambere, ariko nidukomeza gutsinda imikino yacu n’abakeba bakagira iyo batakaza kugeza shampionat irangiye ntakabuza isura ya shampionat izahinduka, ninayo mpamvu tuzakora cyane kugeza kumusozo”.

Ubwo shampionat izaba isubukuwe, ikipe ya kiyovu sports iyoboye urutonde rwa shampionat izaba yakira ikipe iri kumwanya wa cumi ya Bugesera FC, umukino uzabera kuri stade Mumena, aho umutoza atangaza ko nubwo ikipe yitwaye neza ariko hakenewe kongerwamo ingufu, abakinnyi bashya bakazanwa kugirango bagumane umwanya wabo.

Uyu mutoza wahoze atoza AS Kigali na POlice FC yagize ati nibyo koko turi gushakisha abakinnyi nka babiri twasinyisha  muri uku kwezi, harimo numwataka mwiza ariko kuri ubu, sinatangaza amazina kuko turacyari mubiganiro.

Ubwo yabazwaga k’umukino uzamuhuza na bugesera fc, uyu mutoza watwaye ibikombe bibiri by’amahoro yagize ati” ntabyinshi nawuvugaho kuko turacyafite ukwzi kwose ko kwitegura, ariko intego yacu nukubona amanota atatu tukaguma kukwanya wambere.”

Urutonde rwa Shampionat

No automatic alt text available.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *