De Gaulle yanenze umutoza w’Amavubi uvuga ko u Rwanda rurenganywa

Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akunda kuvuga ko atishimira imyanzuro y’abasifuzi mu mikino atoza. Ngo anabona u Rwanda rwararenganyijwe muri Tombola ya CECAFA. Gusa ibi umuyobozi wa FERWAFA wakurikiranye imyitozo y’Amavubi ntabwo abikozwa.

Nzamwita yanenze umutoza w'Amavubi uvuga ko Amavubi arenganywa

Amavubi y’u Rwanda akomeje imyiteguro y’igikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no hagati ‘CECAFA Senior Challenge Cup 2017’ kizabera muri Kenya. Kizatangira kuri iki cyumweru tariki 3 gisozwe tariki 17 Ugushyingo 2017.

Imyitozo y’Amavubi yabereye kuri stade Amahoro uyu munsi saa 16h yiganjemo gukina hagati yabo, aho ikipe benshi babonaga nk’iya mbere yari igizwe na; Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Faustin Usengimana, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Ikipe isa n’iya kabiri yari igizwe na; Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Ally Niyonzima, Nshimiyimana Imran, Niyonzima Olivier Sefu, Muhadjiri Hakizimana, na Sekamana Maxime.

Abakinnyi bakomeje kwitoza bagaragaza ikizere ariko umutoza wabo we yakomeje kuvuga ko atishimiye uko u Rwanda rwapangiwe imikino y’itsinda ‘A’ rya CECAFA rigizwe n’amakipe atanu y’igiharwe, kuko ruzaruhuka ku munsi wa nyuma.

Antoine Hey yemeza ko ari akarengane kuko ibihugu biri mu itsinda ry’u Rwanda bizahura ku munsi wa nyuma bishobora kurugambanira bigatsindana mu buryo bushobora gusezerera Amavubi. Byiyongereye ngo ku kuba Amavubi asanzwe asifurirwa nabi n’abasifuzi nkuko uyu mutoza w’Umudage yabitangarije abanyamakuru ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017.

Ayo magambo yatewe utwatsi n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle nyuma y’imyitozo y’uyu munsi. Yagize ati:

“Ni impungenge natwe yatugejejeho ariko nta kinini nabivugaho. Agomba kumenya ko ari tombola yakoreshejwe nkuko amategeko y’irushanwa abiteganya. Nta kintu twabihinduraho. Ku kuba tuzaruhuka ku munsi wa nyuma w’amatsinda namubwiye ko agomba kubyakira ahubwo akazaruhuka yarangije akazi. Agomba kwitwara neza mbere akazageza ku munsi wa nyuma atuje ku buryo nubwo izindi kipe zatsindana gute, bitabuza Amavubi gukomeza.”

Nzamwita yakomeje anenga umutoza w’Amavubi y’u Rwanda wemeza ko iteka asifurirwa nabi.

“Ibijyanye n’imisifurire nabyo turabizi si mu Rwanda gusa. N’ejo bundi twabonye igitego cya FC Barcelona umusifuzi yanze cyagezemo, tuvuge ko ari Amavubi yakinaga se nabwo? Icyo namugaragarije ni uko nta kibazo na kimwe dufite mu karere, muri CAF cyangwa muri FIFA. Abyumve abyakire ategure ikipe ye neza.”

Umukino ufungura Amavubi azakina muri CECAFA Senior Challenge Cup azahangana na Kenya ku cyumweru tariki  3 Ukuboza 2017. Nyuma bazakina na Zanzibar tariki 5 Ukuboza, Libya tariki 7 Ukuboza, imikino yo mu matsinda isozwe abakinnyi ba Antoine Hey bahangana na Tanzania tariki 9 Ukuboza 2017.

Mashami Vincent na Manishimwe Djabel mu myiteguro ya CECAFA 2017

Kapiteni Bakame afite isura y'akazi

Imyitozo yakurikiranywe n'abatoza bane batoza muri shampiyona (uvuye ibumoso); Jimmy Mulisa wa APR FC, Cassa Mbungo wa Kiyovu sports, Hassan wa Miroplast FC, na Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC

Faustin Usengimana wari muri CECAFA 2015 arongera kujyana n'Amavubi nta gihindutse

Eric Rutanga na bagenzi be baba banyuzamo bagatebya bagaseka

Djihad na Djabel bazwiho techniques barasabwa kugeza Amavubi ku byishimo

Bakomeje kwiyongerera imyitozo n'ikizere cyo kugera ku gikombe u Rwanda ruheruka 1999

Mu gihe nyirarume Haruna Niyonzima atahamagawe, Bizimana Djihad niwe ufite inshingano zo kuyobora umupira w'Amavubi

Buri umwe uri mu mwiherero yashyize umutima ku marushanwa, CECAFA na CHAN2018

Nshuti Innocent uvuye mu kizami cya Leta wasabwe n'umutoza gukorera ku ruhande, azatangira gukorana na bagenzi be ejo

Mubyo bitoje harimo no gutera free kick

Amavubi y'u Rwanda akomeje imyiteguro yitegura CECAFA

Yves Kimenyi niwe warindiraga ikipe isa n'iya kabiri

Umudage Antoine Hey akomeje akazi ko gutegura ikipe ariko ntiyishimiye uko imikino y'amatsinda ipanze
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *