Etincelles FC yatsinze 1-0 Rayon iyibuza amahirwe yokuzamuka kumwanya wambere

Ikipe ya Itencelles yaraye ibashije kubona amanota atatu imbere y’ikipe ya rayon sports iyibuza kuba yarara kumwanya wambere doreko amakipe yombi arimbere yayo yariyatakaje amatota abiri buri imwe, aho As kigali yari yanganyije na Kiyovu bikagabana amanota, ibi bivuzeko iyo Rayon sports itsinda yarikurara kumwanya wa mbere. Ikipe y’irubavu rero yababujije ayo mahirwe nyuma yaho ibatsindiye igitego kimwe rukumbi.

Wari umukino utoroshye kumpande zombi, doreko wagejeje kuminota irenga ijana yose, ni umukino kandi kizigenza  Manishimwe Djabel yaje guhabwa ikarita itukura, Rayon sports igakomeza ikina ari abakinnyi 10, Maze amakipe yombi arangiza yikomye umusifuzi kubyemezo yagiye afata.

 

Rayon sports yatsinzwe umukino wa kabiri muri shampiyona naEtincelles FC

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ yakomeje kuri uyu wa gatatu. Rayon sports yatwaye igikombe cy’umwaka ushize yasuye Etincelles FC ishaka amanota atatu ngo ifate umwanya wa mbere ku nshuro ya mbere kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Yagiye gukina ifite ibibazo by’imvune n’uburwayi bw’abakinnyi byatumye itanga abakinnyi 15 ku rutonde rw’abakoreshwa aho kuba 18 nkuko amategeko y’umupira w’amaguru abiteganya. N’abatanzwe ku rutonde harimo abatarakoze imyitozo na rimwe kubera uburwayi nka Niyonzima Olivier Sefu, Manzi Thierry na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Bagomgaga guhangana na Ruremesha Emmanuel umutoza wa Etincelles FC usanzwe ubagora, ariko nawe watoje ikipe itarimo Kambale Salita Gentil wari kapiteni we wamaze gusinyira Singida United yo muri Tanzania. Yarebye uyu mukino nk’abandi bakunzi benshi ba ruhago biganjemo abatuye rubavu baserutse mu myenda itukura.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta buryo bwinshi bwo kureba mu izamu bwabonetse ku mpande zombi gusa abakinnyi ba Olivier Karekezi barushaga Etincelles FC yari mu rugo guhererekanya neza byatumye babona ‘corners’ 2-1. Gusa ntabwo bahiriwe kuko mu minota 19 ya mbere bakoze impinduka zitunguranye, Nyandwi Saddam asimbura Niyonzima Olivier Sefu wakomerewe n’imvune y’urutugu yari asanganywe.sha Emmanuel yahaye abakinnyi be intego yo gusatira no gushaka intsinzi, binakomeza kuba bibi kuri Rayon sports kuko na rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yarembeye mu kibuga kubera Malaria amaranye iminsi no kudakora imyitozo ihagije, asimburwa na Irambona Eric.

Rayon sports yisanze mu gice cya kabiri ikina yugarira cyane izamu kubera kugarizwa na ba rutahizamu ba Etincelles FC barimo; Mumbele Saiba Claude na Nduwimana Michel bita Ballack. Byayihaye umusaruro ku munota wa 83 ubwo Kibonke yahinduraga umupira uva ku ruhande rw’ibumoso ujya mu rubuga rw’amahina usanga Mumbele Saiba Claude ufungura amazamu.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyaje nyuma y’iminota myinshi yaranzwe no kutishimira imyanzuro y’umusifuzi Kagabo wayoboye uyu mukino ku mpande zombi. Na nyuma yo kubona igitego abatoza ba Etincelles FC batunguwe n’ikarita y’umuhondo yahawe Kayigamba Jean Paul wari wasimbujwe ari ku ntebe azira kwishimira igitego, ibyo umutoza we yatangarije abanyamakuru ko bidasobanutse.

Iminota 90 y’umukino yarangiye hongerwaho iminota itanu ariko imvururu zishingiye ku kutishimira imyanzuro y’umusifuzi no gutinza umukino ku ikipe yatsinze byatumye hakinwa iminota ijana. Ku munota wa 100 mbere yo gusoza umukino Manishimwe Djabel yagonganiye na Tuyisenge Hackim umupira mu kirere umusifuzi w’umukino yemeza ko yamukubise inkokora abishaka amuha ikarita itukura.

Nyuma y’umukino Olivier Karekezi yatangaje ko atishimiye imyitwarire y’umusifuzi ngo wanise Yannick Mukunzi ‘Imbecile’.

Mbere yo kwinjira mu mujyi wa Rubavu abakunzi ba Rayon sports babanje gukora akarasisi

Kambale Salia Gentil ntabwo yakinnye uyu mukino

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Etincelles FC: Rukundo Protogene, Gikamba Ismael, Akayezu Jean Bosco,, Nahimana Iddy,, Kayigamba Jean Paul, Nsengiyumva Ishbalde, Jumapili Iddy, Tuyisenge Hackim, Mumbele Saiba Claude, Nduwimana Michel na Niyonsenga Ibrahim.

11 babanje mu kibuga muri Etincelles FC bahesheje ishema abatuye Rubavu

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange Jimmy, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Nova Bayama, Bimenyimana Bonfils Caleb, Manishimwe Djabel, na Tidiane Kone.

No muri 11 babanje mu kibuga harimo abafite ibibazo by'imvune n'uburwayi

Amakipe yombi yinubiye imyitwarire y'umusifuzi

Yannick Mukunzi ari mu batishimiraga imyanzuro y'abasifuzi

Umukino warangiye aba bumiwe

Ruremesha Emmanuel (ibumoso) akunze kugora Rayon sports

Ni ibyishimo byinshi ku bakunzi ba Etincelkes

Manishimwe Djabel ku mupira mbere yo guhabwa ikarita itukura

Bakomeje gushyigikira ikipe yabo

Akayezu Jean Bosco yahaye akazi gakomye Yannick Mukunzi na bagenzi be

Abakunzi ba ruhago b'ingeri zitandukanye bihera ijisho amakipe yabo

Wari umukino urimo imbaraga nyinshi kurusha guhererekanya byatumye utanogera abawurebye

Umukino wabereye kuri stade Umuganda iri mu ibanga ry'umusozi wa Rubavu

Ubwugarizi bwa Etincelles FC bwari buhagaze neza

Niyonzima Olivier Sefu wicaye hasi yakomerewe n'imvune asimbuzwa kare

Isaac Muganza wakiniye amakipe atandukanye nka; APR FC, Rayon sports, Kiyovu sports na Police FC ageze muri Etincelles FC ariko nta mwanya yahawe

Eric Irambona na Nyandwi Saddam bajya kwishyushya mbere yo kujya mu kibuga basibuye

Ibibazo by'imvune byongeye gutuma Rayon sports ijya mu mukino ifite abasimbura bane aho kuba barindwi nkuko amategeko abiteganya

Mumbere Saiba Claude watsindiye Etincelles FC

Yishimiye igitego muri ubu buryo

Djabel 28 yasezeye ku bafana bamukomeraga amashyi asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Abatoza ba Rayon sports Olivier Karekezi na Ramadhan Nkunzingoma binjiye mu kibuga bafite ikizere cy'intsinzi

Umukino wasojwe mu mvururu kubera kutishimira imyanzuro ya Kagabo wasifuye

Nyuma y'umukino Kambale Salita yasezewe na bagenzi be ku mugaragaro

 

 

 

 

Inkuru y’UMUSEKE.RW




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *