FERWAFA yashyize hanze Gahunda y’Imikino y’umunsi wa 9 wa Shampionat Azam Rwanda premier league

Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryashyize hanze gahunda yuko imikino ya shampionat izakomeza, ibi byakozwe hashingiwe kuri gahunda y’imikino y’ikipe y’igihugu amavubi, aho iyi mikino iteganyijwe gukomeza muri weekend itaha taliki 19 z’ukwezi kwa cumi n’abiri.

Umukino ukomeye muri iyi weekend uzaba ari umukino uzahuza amakipe abiri yo mumujyi wa Kigali, ikipe y’abawuvukiyemo (Kiyovu Sports ) ndetse na AS KIGALI yahageze Nyuma , uyu akaba ari umukino utazaba woroshye doreko aba bombi badacana uwaka. Kiyovu sports izaba ishaka gutsinda AS KIGALI kugirango yongere iyobore urutonde rwa shampionat, na AS KIGALI izi neza ko gutsinda uyu mukino bizayiha ikizere cyo gukomeza kwicara kuntebe y’icyubahiro.

Naho ikipe ya Rayon sports imaze igihe mukiruhuko, izaba yerekeje i rubavu aho igomba gushaka amanota atatu imbere y’ikipe ya Ettencelle FC kuri Stade Umuganda.

Rayon sports kandi ikaba ifite undi mukino ukomeye uzayihuza na APR FC  taliki 26 uzabera kuri stade amahoro. ibi bgaragazako buri kipe izakina imikino itatu mbere yuko ikipe y’igihugu isubira mumyiteguro ya CHAN.

No automatic alt text available.

No automatic alt text available.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *