FIFA World Cup 2018: Ibuka neza Imigi n’amastade Igikombe cy’isi kizaberaho uyu mwaka.

Luzhniki Stadium niyo stade izakinirwa umukino wanyuma cyangwa  final

Luzhniki Stadium which will host the World Cup final

igikombe cyitabuirwa nabantu benshi kwisi, gitegurwa n’isyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA kiratangira muminsi irimbere mu igihugu cy’uburusiya. iri rishanwa rizatangira tali 14 /06/2018 rirangire taliki 15/7/2018 .iki gikombe kikaba kizabera mu migi  11 mu mastade 12 atandukanye.

Kurikira mumafoto amastade  12 azaberaho imikino y’igikombe cy’isi 2018:

1 . Luzhniki Stadium, Moscow

Luzhniki Stadium, Moscow

iyi Luzhniki Stadium iherereye i Moscow izkira umukino ufungura ndetse n’uwanyuma ariwo  final. ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo inane( 80,000) iyi stade izakinirwaho imikino 7.

2. Saint Petersburg Stadium, St. Petersburg

Saint Petersburg Stadium, St. Petersburg

ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo itandatu na birindwi ( 67,000), iri stadium yubatswe nkubwato hejuru yayo izakira imikino  7 harimo umwe wa kimwe cya kabiri kirangiza.

3. Fisht Stadium, Sochi

Fisht Stadium, Sochi

iyi stade yanakiriye imikino ya   Olympics izaba ifite imyanya ibihumbi mirongo ine n’umunani( 48,000). izakinirwaho imikino 6, harimo n’umwe mumikino ya kimwe cya kane

4. Ekaterinburg Arena, Ekaterinburg

Ekaterinburg Arena, Ekaterinburg

iyi ikozwe muburyo bwihariye hamwe muhicara abafana hari hanze y’iyo stade. ifite imyanya ibihumbi 45 (45,000) ikazakira imikino 4 yomumatsinda.

5. Kazan Arena, Kazan

Kazan Arena, Kazan

Stade ya  Rubin Kazan, izakira abantu bagera kuri ibihumbi 45 (45,000) izakira imikino 6 yo mumatsinda, harimo n’umwe wa kimwe cya kane.

6. Nizhny Novgorod Stadium, Nizhny Novgorod

Nizhny Novgorod Stadium, Nizhny Novgorod

yakira abafana  45,000, izakira imino itandatu harimo n’umukino wakimwe cyakane.

7 Rostov Arena, Rostov-on-Don

Rostov Arena, Rostov-on-Don

iyi stade izakira imikino itanu. ine muri yo azaba ariyo mumatsinda imw izaba ariya kimwe cya 16 . izaba ifite imyanya  45,000.

8. Samara Arena, Samara

Samara Arena, Samara

Iyi izakira imikino itandatu gusa. Harimo uwa kimwe cya kane nundi wakimwe cya 16 . ifite imyanya 45,000.

9. Mordovia Arena, Saransk

Mordovia Arena, Saransk

iyindi stade nayo ifite imyanya 45,000 , izakinirwaho imikino ine yo mumatsinda.

10. Volograd Stadium, Volograd

Volograd Stadium, Volograd

iyi stade izakinirwaho imikino ine yo mumatsinda. ifite imyanya  45,000.

11. Kaliningrad Stadium, Kaliningrad

Kaliningrad Stadium, Kaliningrad

Stade ntoya kuruta izindi muri iki gikombe cy’isi ifite imyanya  35,212, nayo izakira imikino ine yo mumatsinda.

12. Spartak Stadium, Moscow

Spartak Stadium, Moscow

Stade ya kabiri iherereye i  Moscow ikinirwaho n’ikipe ikomeye yo m’uburussiya Spartak Moscow. izakinirwayo imikino ine yomumatsinda ifite imyanya ibihumbi mirongo ine na bibiri (42,000).




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *