HARERUYA JOSEPH, KUMYAKA 21 GUSA AKOMEJE GUHESHA U RWANDA N’ABANYARWANDA ISHEMA IMBERE Y’AMAHANGA

UYu musore ukiri muto akaba n’u munyarwanda  niwe wegukanye irushanwa  Tropicale Amissa Bongo ryari ribaye kunshuro yaryo ya 13. ntiyigeze aterwa ubwoba nibihangange byari byaritabiriye iri rishanwa. Umutaliyani  Luca Pacioni (Wilier-Triestina) niwe watwaye agace cyangwa se (etape) ya nyuma .

Image may contain: 5 people, people smiling, text

Joseph Areruya yagumanye umwanya we wambere muri etape yanyuma ya Tropicale. Uyu mukinnyi w’Umu Nyarwanda yambaye umwenda w’umuhondo kuva yatsinda agace cg etape ye aho bita  i Mitzic uyu mwenda awumaranye iminsi 3, yaharaniye kugumana uyu mwenda akoresheje ingufu zitari nkeya ndetse n’ubwenge bwinshi. Ubwo yatakwaga n’abasore ba Direct Energie muntangiriro za circuit yanyuma aho byabasabye kwiruka hamwe inshuro 11, yagumanaga umwanya mwiza imbere yirinda kuba yagwa mu mutego kumunsi wa nyuma.

Image may contain: one or more people, bicycle and outdoor

Image may contain: 1 person, bicycle, outdoor and nature

Uyu musore w’umunyarwanda akaba ari umunyafrica wa gatatu utwaye iri rushanwa rya  Tropicale Nyuma y’umunya Eritrea Natnael Berhane muri 2014 n’umunya Tunisia Rafaa Chtioui muri 2015 ariko ni uwambere ubikoze yamaye umwenda w’igihugu cye. aba bambere bamubanjirije babikoraga bafashijwe n’abagenzi babo babigize umwuga.

Uburyo  Joseph Areruya yitwaye  nibyo bihabwa agaciro cyane kuko bigaragazako igare muri Africa rimaze kugera kuyindi ntera. Irushanwa Tropicale Amissa Bongo ryageze kuntego zaryo zo gutuma habaho abanyafrica bagira ummwanya wo guhatana n’abandi batwara igare mumakipe yabigize umwuga kandi bamenyerewe kwitabira amarushanwa akomeye kw’isi nka Tour de France cyangwa Giro d’Italia.
Ku myaka 21, Joseph Areruya yigaragaje agaragaza nubuhangange n’ubukaka yakekwagaho nkumwana ufite byinshi afite mukunyonga igare wamaze no kwegukana Tour du Rwanda  2017 ariko akanegukana agace kamwe muri Giro d’Italia Mu batarengeje imyaka 23 (U23). akina nkuwabigize umwuga mu ikipe ya  African Dimension Data for Qhubeka kuva 2017, ashobora kuzavamo umukinnyi ukomeye akabikora nkuko bagenzi be bandi babikoze ubwo babaga bitabiriye muri Gabon arubwambere mbere yuko bamenyekana kw’isi nka  Teklehaimanot, Natnael Berhane, Louis Meintjes cyangwa Tsgabu Grmay.

agace ka nyuma katwawe n’umutaliyani Luca Pacioni (Wilier-Triestina) nyuma ya sprint itoroshye.

JOSEPH ARERUYA (watwaye iri rushanwa): “Nari nifitiye ikizere ariko nanabyibazaho cyane kubera byose byashobokaga kuri iyi etape. Ariko bagenzi banjye bankoreye akazi gakomeye cyane, Bakoze iyo bwabaga bakoreesha ingufu zabo zose zishoboka mbeze kugeza zibashiranye kugirango mbashe kugumana iyi yellow jersey. Ndabashimira cyane kuri iyi ntsinzi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *