Ijabo Ryawe Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa iby’umupira w’abana byari byaraheze mu magambo

Ijabo Ryawe Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa iby’umupira w’abana byari byaraheze mu magambo

Ihurirory’ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru, Ijabo Ryawe Rwanda, ryatangiye gushyira mu bikorwa ibyari byaraheze mu magambo, ritangiza ku mugaragaro irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abana batarengeje imyaka 13, iri rikaba rizajya riba buri mwaka mu biruhuko by’iminsi mikuru.

Umuhango wo gutangiza iri rushanwa wabereye kuri Stade Huye mu Ntara y’Amajyepfo, mu muhango wari witabiriwe n’inzego zose zifite aho zihurira n’umupira w’amaguru, ariko by’umwihariko abanyamuryango ba Ijabo Ryawe Rwanda, Kayiranga Albert wari uhagarariye FERWAFA na Rwemarika Felicite ushinzwe umupira w’abari n’abategarugori mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda.

IJABO Ryawe Rwanda izajya ikora amarushanwa y'abana buri mwakaIJABO Ryawe Rwanda izajya ikora amarushanwa y’abana buri mwaka

Mu gufungura ku mugaragaro iryo rushanwa, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana yatangaje ko ari imvugo ibaye ingiro, kuko iri rushanwa ari kimwe mu byo yari yarahize imbere y’abanyamuryango bamuhundagajeho amajwi ngo ayobore ihuriro ryabo mu matora yabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Sheikh Hamdan yagize ati “Ubwo niyamamazaga mbere y’uko ntorwa kuwa 31 Werurwe, mu bigo naciyemo hose bambwiraga ko hari ikintu cyananiye abayobozi bose bayoboye Ijabo Ryawe Rwanda, bansaba ko nibaramuka bantoye nzakoresha amarushanwa y’abana mu gihe cyose nkiri umuyobozi. Nababwiye ko nibampundagazaho amajwi, ibyo abandi basize mu mvugo njye nzabishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu kuri uyu wa 26 Ugushyingo hatangijwe iryo rushanwa, mu rwego rwo guhigura umuhigo Sheikh Hamdan Habimana yahigiye abanyamuryango, ibi bikaba byitezweho ingaruka nziza zirimo no kongera umuvuduko mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sheikh Hamdan Habimana yarimo yerekana abashyitsi anavuga ijambo ry'ikazeSheikh Hamdan Habimana yarimo yerekana abashyitsi anavuga ijambo ry’ikaze

Ibi byanashimangiwe na Kayiranga Albert washimiye Ijabo Ryawe Rwanda ku gitekerezo cyiza cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, anavuga ko mu izina ry’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yari ahagarariye, bazakomeza gufasha uko bashoboye muri gahunda nziza y’Iterambere ry’umupira w’amaguru rihereye mu bana bato.

Rwemarika Felicite, uhagarariye Umupira w’abari n’abategarugori muri FERWAFA akaba na Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, na we yashimye igitekerezo Ijabo Ryawe Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa, asaba ko hakorwa ibishoboka byose amakipe y’abana b’abakobwa akava kuri 25 azagaragara mu irushanwa uyu mwaka akiyongera akaba menshi ashoboka.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rigomba gukinwa mu gihe cy’amezi abiri bahereye mu duce buri Centre ibarizwamo, kugeza ubwo hazaboneka iba iya mbere muri Ligue, maze izo zikazaba ari zo zihurira mu mikikino ya nyuma hakaboneka iyegukana igikombe gikiniwe bwa mbere ku rwego rw’igihugu.

Sheikh Hamdan Habimana uyobora Ijabo Ryawe Rwanda ashyikiriza impano Umuyobozi w'Akarere ka HuyeSheikh Hamdan Habimana uyobora Ijabo Ryawe Rwanda ashyikiriza impano Umuyobozi w’Akarere ka Huye

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibigo byose byigisha abana gukina umupira w’amaguru biri mu ihuriro Ijabo Ryawe Rwanda uko ari 223, mu cyiciro cy’abakobwa ho hakaba haritabiriye amakipe 25 gusa.

Mu gufungura ku mugaragaro hanabaye imikino ibiri, aho Centre ya Mukura VS yatsinze iy’Amagaju ibitego 3-1, nyuma y’uko Huye Football Training Center itsinda Excellence Football Training Center ibitego 2-0.

Abayobozi ba Ijabo Ryawe RwandaAbayobozi ba Ijabo Ryawe Rwanda

 

 

 

Inkuru Ya Ruhagoyacu.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *