IKIPE YA ANGOLA NIYO U-18 Champions kumugabane wa Africa

Ikipe y’igihugu ya Angola itwaye igikombe cya Afurika muri Basketball mu batarengeje imyaka 18, itsinze Misiri amanota 86 kuri 82. U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa gatanu muri iri rushanwa rwakiriye. Kuva mu 1998 nibwo Angola yegukanye iri kamba.

Abasore ba Angola bishimira igikombe

Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, kuri petit stade i Remera nibwo uyu mukino wa nyuma wabaye, urebwa n’abantu benshi cyane ndetse na Perezida Kagame n’abana be babiri.

Ikipe y’igihugu ya Misiri yashakaga kwisubiza iki gikombe yatwaye muri 2014, ariko ntibyashobotse kuko yatsinzwe na Angola amanota 86 kuri 82.

Agace ka mbere karangiye Angola yatangiye kuyobora umukino ku manota 25-18,umusore w’ibigango n’ubuhanga cyane witwa Bruno Afonso David Fernandes yari yatsinzemo amanota 9 wenyine.

Mu gace ka kabiri Misiri yakoresheje imbaraga nyinshi, bituma igabanya ikinyuranyo cy’amanota, babifashijwemo n’abasore bayo Tarek Mahmoud Raafat, na bagenzi be, agace ka kabiri karangiye Angola itsinze Misiri amanota 41-40.

Mu gace ka nyuma Angola yagowe cyane ikora amakosa menshi bituma Bruno Afonso David Fernandes wabafashaga cyane mu kuganira no gutsinda amanota menshi avamo yujuje amakosa atanu.

Gusa umusore mugufi cyane kandi w’umuhanga Childe Dundao yakomeje kwitwara neza cyane no kuyobora ikipe ye afatanyije na Silvio Sousa uyu ari nawe waje gutorwa nka MVP w’iri rushanwa.

Umukino warebwe na perezida Kagame Paul warangiye amakipe yombi anganyije amanota 77-77. Hongeweho iminota itanu y’inyongera.

Ikipe ya Angola yatsinze imikino yose muri iri rushanwa, yatsinze umukino wa nyuma ku manota 86-82.

Imikino yabanje, mu guhatanira umwanya wa gatatu, Mali yatsinze bigoranye cyane Tunisia amanota 59-52.

Mu guhatanira umwanya wa gatanu, U Rwanda rwatsinze ikipe y’igihugu ya DR Congo amanota 77 kuri 73.

Abakinnyi bahembwe:

Meneur mwiza w’irushanwa: Sano Gasana (Rwanda)

Aba Aillier b’irushanwa: Tarek Mahmoud Raafat (Egypt) na Mouhamed Rassil (Tunisia)

Aba Pivot b’irushanwa: Silvio Samuel De Soussa (Angola), na Bruno Afonso Fernandez (Angola)

Uwatsinze amanota menshi 150: Patrick Mwamba Kazumba (DR Congo)

Umukinnyi w’irushanwa, MVP: Silvio Samuel De Soussa

Mbere y'umukino bari bafite ikizere cyo kwisubiza igikombe

Angola yaje nayo ishaka uyu mwaka gukora amateka

Abafana benshi cyane bari bashyigikiye ikipe ya Angola

Fernandes wa Angola yashimishije abantu bidasanzwe kubera 'dunks' ze buri uko yabonaga umwanya

Umuyobozi wa FIBA Africa Hamane. Niang, H.E Kagame Paul na Min Uwacu Julienne bareba umukino wa nyuma

Umunyarwanda Richard Mutabazi niwe wari commissaire w'umukino wa nyuma

Mali yarangirije ku mwanya wa gatatu nayo yahembwe

Misiri yarangirije ku mwanya wa kabiri

Uhereye ibumoso, Bruno Afonso Fernandes, Silvio Samuel De Soussa (ba Angola), Mouhamed Rassil (Tunisia), Tarek Mahmoud Raafat (Egypt) na Sano Gasana (Rwanda) nibo bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa

Perezida wa FIBA Africa, Hamane Niang na H.E Paul Kagame




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *