Ikipe ya Kiyovu sports ntiyigeze ivugana na Diarra wa Rayon sports

Image may contain: 1 personBimaze iminsi amakuru ahwihwiswako ikipe ya kiyovu sports iri kugera amajanja umukinnyi akaba na Rutahizamu wa Rayon sports Ismaila Diarra, waherukaga gukinira ikipe ya DCMP yo muri Congo, ariko akaba yaragarutse mu Rwanda aho ikipe ya Rayon sports mumikino yigice cya kabiri cya shampionat.

Amakuru aturuka muri Kiyovu sports arahamyako iyi kipe itigeze yegera uyu Rutahizamu, doreko ngo bazi neza ko Diarra afitanye amasezerano na Rayon sports, bityo rero bakaba batakwegera umukinnyi wamaze gusinya amasezerano ahandi.

Bitangazwa kandi ko ikipe ya Kiyovu sports yanarangizanyije na Chabalala, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buratangazako byose ari ibihuha, ko abafana bayo batakomeza guha agaciro aya makuru. bemezako aribyo bari gushaka Rutahizamu ariko bikiri ibanga bazabishyira kumugaragaro bamaze kumubona.  kandi uwo bifuza ni umukinnyi udasanzwe muri shampionat y’u Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *