Ikipe y’igihugu y’U RWANDA,Amavubi yabonye intsinzi yayo ya mbere ihita inganya amanota na Nigeria Kumwanya wa mbere

Ikipe y’igihugu y’U RWANDA ,Amavubi yabonye intsinzi yayo ya mbere ihita inganya amanota na Nigeria Kumwanya wa mbere.

Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gutsinda  Equatorial Guinea mu mukino wa 2 mu itsinda rya gatatu, rwahise runganya amanota na Nigeria aho amakipe yombi afite amanota 4

Wari umukino abasore ba Antoine Hey bari bakeneyemo amanota 3 byanze bikunze, bakizera ko baba bagifite amahirwe muri iri rushanwa, bakaba baje kubigeraho, nyuma yaho mu mukino ubanza ikipe ya Nigeria yatsinze ikipe ya Libya igitego 1-0.

Igitego cya Manzi Thierry cyagiyemo ku munota wa 67 w’umukino, nicyo cyatandukanyije amakipe yombi.

Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino utarimo gusatirana cyane, waberaga mu kibuga hagati, aho abasore ba Antoine Hey bagisoje ubona nta kazi gakomeye bahaye umuzamu wa Equatorial Guinea, kimwe n’umuzamu w’Amavubi Bakame, utahuye n’akazi gakomeye.

Igice cya mbere cyari cyarangiye ari 0-0.

Igice cya 2 cyatangiye u Rwanda rusatira cyane, umutoza anakora impinduka aho yinjijemo Omborenga mu mwanya wa Radu, byahise byongera imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi, ari nako Muhadjili bitatinze akinjira mu mwanya wa Faustin Usengimana, Amavubi asatira bigaragara iyi kipe.

Umutoza w’ikipe y’igihugu yakoze impinduka mugice cya kabiri bimubyarira umusaruro.

Ikipe ya Guinea yaje gutsindwa igitego ku mupira wari uvuye muri koruneli ku munota wa 67, gitsinzwe na Manzi Thierry ku mupira yahawe na Djihad Bizimana.

Ikipe ya Equatorial Guinea yatangiye gusatira ikipe y’u Rwanda bashaka uko bakwishyura, ariko bagasanga umuzamu w’u Rwanda ahagaze neza.

Amavubi yaje kongera yinjiza mu kibuga umukinnyi Imran Nshimiyimana mu mwanya wa Savio Nshuti, mu rwego rwo kurya iminota.

Ikipe y’u Rwanda yihagazeho, iminota 90 irangira ari 1-0. Mbere yo kongeraho iminota y’inyongera, abakinnyi ba Guinea baje kugongona bikomeye, umwe ajyanwa kwa muganga, bigaragara ko yababaye cyane.

Umukino warangiye ari 1-0.

U Rwanda rurasoza imikino yo mu matsinda rukina na Libya, Saa 21H00 zo ku wa Kabiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

JPEG - 136.2 kb
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Rwanda: Ndayishimiye, Bizimana, Kayumba, Manzi, Rutanga, Iradukunda (Omborenga 46’), Mukunzi, Niyonzima, Usengimana (Hakizimana 62’), Biramahire, Nshuti (Nshimiyimana 87’).

JPEG - 138.6 kb
Abakinnyi ba Equatorial Guinea

Equatorial Guinea: M. Eyama, Maye, Atom, Anvene, Nzang, Basilio (Dalin 85’), Eworo (Obama 86’), Eko, Ondo (N. Eyama 70’), Eneme, Oba.

JPEG - 86.5 kb
Faustin Usengimana agerageza kurwana ku ikipe yee, waje nogusimburwa  mugice cya kabiri.
Akazi gakomeye k'abakinnyi bo hagati barimo Yannick Mukunzi kahesheje abanyarwanda ibyishimo
Yanick Mukunzi Ahanganye numukinnyi wa guinea
Hinjira Muhadjiri Hakizimana aha uhanganira umupira na Miguel Angel Ngomo
Muhadjiri Hakizimana na Miguel barwanira umupira.
Iradukunda Eric Radu yitwaye neza mu gice cya mbere ariko asimbuzwa kikirangira
Radu waje gusimburwa na Omborenga mugice cya kabiri
u Rwanda rwaserutse mu myenda isanzwe y'umuhondo
Ubwo indirimbo z’ubahiriza ibihugu byombi zaririmbwaga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *