Ikipe Y’Isonga ikubutse muri Cote d’Ivoire kwerekana ishingiro ry’ubuhangange bw’u Rwanda muri ruhago

Isonga FA ikubutse muri Cote d’Ivoire kwerekana ishingiro ry’ubuhangange bw’u Rwanda muri ruhago

 215  0 Google +0  0 Instagram Badge0  0  215

Isonga FA yasesekaye i Kigali ikubutse muri Cote d’Ivoire kwerekana ishingiro ry’ubudahangarwa bw’u Rwanda ejo hazaza mu mupira w’amaguru.

Ahagana saa tanu z’ijoro ry’uyu wa gatanu rishyira kuwa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza ni bwo indege ya RwandAir Express yari igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, izanye ikipe y’Isonga FA ikubutse muri Cote d’Ivoire mu irushanwa rihuza ibigo byigoisha abana gukina umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Saa tanu n'igice z'ijoro ni bwo barimo basohoka mu Kibuga cy'Indege i KanombeSaa tanu n’igice z’ijoro ni bwo barimo basohoka mu Kibuga cy’Indege i Kanombe

Muri iryo rushanwa ryiswe TIDA (Tournoi du District d’Abidjan), iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda yahakuye umwanya wa gatanu, mu by’ukuri atari uko ari wo ikwiye, ahubwo kuko ari wo yagenewe n’imitegurire y’irushanwa cyangwa ubushake bw’abasifuzi nk’uko Bonane Janvier, Kapiteni w’iyi kipe yabisobanuriye RuhagoYacu.

Bonane yagize ati “Baratwibye, imikino yose twakinnye badusifuriye nabi, ariko umukino wa gatatu twakinnye mu ijonjora wo baradukabirije cyane. Twatsindaga igitego bakacyanga, umusifuzi rimwe na rimwe akabura igisobanuro cy’ikosa, akavuga ngo twasunikanye. Baduhaga amakarita bigaragara neza ko agamije kuduca intege.”

Gusa ngo ibi si Isonga FA byakorewe gusa kuko n’andi makipe yari yaraturutse hanze ya Cote d’Ivoire yagiye asifurirwa nabi, kugeza n’aho ku mukino wa nyuma byashobokaga ko Academy Mohammed V yo muri Morocco yashoboraga kwegukana igikombe ariko bakayigirizaho nkana, igatsindwa na Ivoire yo muri Cote d’Ivoire.

Bari bavuye mu rugendo rw'amasaha asaga 19Bari bavuye mu rugendo rw’amasaha asaga 19

N’ubwo ibyo byose byabaye ariko ngo ntibyababujije abo bana b’u Rwanda guhatana, kuko iyo bitaba ibyo baba baraje mu makipe ya nyuma nk’uko Umutoza Gatera Moussa na we abihamya.

Ati “Baratwibye, badusifuriraga nabi, ariko abana bakinnye umupira mwiza. Bariyerekanye tugira n’amahirwe bamwe muri bo abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe barabashima cyane ku buryo bagiye badusaba Email ngo bazatwandikire babadusaba.”

Isonga FA yegukanye umwanya wa gatanu mu makipe 12 yitabiriye irushanwa, igikombe kikaba cyaregukanywe na Ivoire FC y’Abatarengeje imyaka 20 yo muri Cote d’Ivoire mu gihe iyi kipe y’u Rwanda yo yari yarasabwe kuzana abakinnyi b’imyaka 17 na 18 ari na bo yari yajyanye gusa.
Ababyeyi bari baje kwakira abana babo bakomeje kubahesha ishemaAbabyeyi bari baje kwakira abana babo bakomeje kubahesha ishema
Isonga FA yashoboraga kugera ku mukino wa nyuma iyo idasifurirwa nabi mu mukino wa nyuma w'ijonjora mu matsindaIsonga FA yashoboraga kugera ku mukino wa nyuma iyo idasifurirwa nabi mu mukino wa nyuma w’ijonjora mu matsinda
Benshi muri bo bwari ubwa mbere bakoze urugendo mu ndegeBenshi muri bo bwari ubwa mbere bakoze urugendo mu ndege
Songayingabo Shaffy, Umukinnyi wa APR FA wari wagiye gutanga umusanzu mu Isonga FA dore ko na we ari umwana w'u RwandaSongayingabo Shaffy, Umukinnyi wa APR FA wari wagiye gutanga umusanzu mu Isonga FA dore ko na we ari umwana w’u Rwanda
Ntwali Fiacre ari mu banyezamu bitwaye neza mu irushanwaNtwali Fiacre ari mu banyezamu bitwaye neza mu irushanwa
Atitaye ku mvune afite yari yaje kwakira bagenzi beAtitaye ku mvune afite yari yaje kwakira bagenzi be
Hubert (Ufite imbago) ni umukinnyi wa Heroes FC, yavunikiye mu mukino bakinnye na Gasabo United ariko ntibyamubujije kuza kwakira bagenzi beHubert (Ufite imbago) ni umukinnyi wa Heroes FC, yavunikiye mu mukino bakinnye na Gasabo United ariko ntibyamubujije kuza kwakira bagenzi be
Hubert ni umuvandimwe wa Uwineza Aimee Placide, Kapiteni wungirije w'Isonga FAHubert ni umuvandimwe wa Uwineza Aimee Placide, Kapiteni wungirije w’Isonga FA
Isonga FA yahawe igihembo nk'ikipe yitabiriye irushanwa kandi ikitwara neza n'ubwo itegukanye igikombeIsonga FA yahawe igihembo nk’ikipe yitabiriye irushanwa kandi ikitwara neza n’ubwo itegukanye igikombe
Iradukunda Emmanuel, Nkubana Marc, Ndabarasa Tresor, Bonane Janvier na Butare HenryIradukunda Emmanuel, Nkubana Marc, Ndabarasa Tresor, Bonane Janvier na Butare Henry
Team Manager w'Ikipe ya Unity FC de Gasogi ya KNC yari yaje gutegerereza abakinnyi be ku Kibuga cy'Indege ngo bahite basanga abandi mu mwihereroTeam Manager w’Ikipe ya Unity FC de Gasogi ya KNC yari yaje gutegerereza abakinnyi be ku Kibuga cy’Indege ngo bahite basanga abandi mu mwiherero
Unity FC yifuzaga guhita itwara Ndabarasa Tresor, Nkubana Marc, Butare Henry na Turatsinze Peter ngo bajye kwitegura gukina na SORWATHE FC kuri uyu wa gatandatuUnity FC yifuzaga guhita itwara Ndabarasa Tresor, Nkubana Marc, Butare Henry na Turatsinze Peter ngo bajye kwitegura gukina na SORWATHE FC kuri uyu wa gatandatu
Umuyobozi mu Isonga FA ntiyahise yemerera Unity FC ko itwara abo bakinnyi mu gicuku, bemeranywa ko babanza kujya gusangira n'abandi bakanaruhukaUmuyobozi mu Isonga FA ntiyahise yemerera Unity FC ko itwara abo bakinnyi mu gicuku, bemeranywa ko babanza kujya gusangira n’abandi bakanaruhuka
Rwari urugendo rw'amatekaRwari urugendo rw’amateka
Ishimwe Patrick umwe muri ba rutahizamu bitanga icyizere cyo kuba igisubizo ku busatirizi bw'Amavubi, yakiriwe n'umuvandimwe n'inshutiIshimwe Patrick umwe muri ba rutahizamu bitanga icyizere cyo kuba igisubizo ku busatirizi bw’Amavubi, yakiriwe n’umuvandimwe n’inshuti
Umuryango wa Uwineza Aimee Placide wari waje kumwakira, Papa, Mama n'abavandimwe be bari bari ku kibuga cy'indegeUmuryango wa Uwineza Aimee Placide wari waje kumwakira, Papa, Mama n’abavandimwe be bari bari ku kibuga cy’indege
Papa wa Uwineza Aimee Placide n'umuryango we wose bashyigikira Isonga FA haba mu myitozo, mu mikino yose yakinnye no mu bindi bikorwa byayo byosePapa wa Uwineza Aimee Placide n’umuryango we wose bashyigikira Isonga FA haba mu myitozo, mu mikino yose yakinnye no mu bindi bikorwa byayo byose
Umutoza Gatera Moussa ntabwo yatahanye umusaruro ugayitseUmutoza Gatera Moussa ntabwo yatahanye umusaruro ugayitse

 

 

Inkuru ya Ruhagoyacu
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *