Imwe mu mihanda izafungwa kubera shampiyona ya Afurika mu magare

Harabura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare. Ibihugu 22 bya Afurika byamaze kwemeza ko bizitabira.

Imihanda izafungwa mu gihe cy’isiganwa

Kuwa gatatu no kuwa kane tariki 14 na 15 Gashyantare 2018;

Umuhanda Nyanza (Kicukiro)-Nyamata(Golden Tulip Hotel) uzafungwa wose kuva Saa 07:30 kugera saa 13:30.

Kuwa gatandatu no ku cyumweru tariki 17 na 18 Gashyantare 2018

Kuva Saa 08h kugera Saa 14h umuhanda uzafungwa ni uwa; Stade Amahoro(Mu migina)-Controle technique-Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama(Kwa Ndengeye) – Mtn Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.
Gahunda yose ya shampiyona ya Afurika

Kuwa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018

Inama y’abatoza b’amakipe n’abayobozi b’irushanwa.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro irushanwa
Kuwa gatatu tariki 14 Gashyantare 2018

Ikipe z’ibyiciro byose zizasiganwa n’igihe (Contre la montre par Equipes)
Kuwa kane tariki 15 Gashyantare 2018

Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels)
Kuwa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018

Ikiruhuko
Kuwa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018

Gusiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race)
Kuwa cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018

Gusiganwa mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race)

Bageze mu Rwanda kuwa gatandatu




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *