Inkuru y’Akababaro: Umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutuyimana yitabye Imana

Inkuru y’Akababaro: Umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutuyimana yitabye Imana

Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira n’umunyamakuru atangaje ko uyu muzamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

” Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe.” Marcel Lomami aganira n’umunyamakuru.

JPEG - 44.5 kb
Lomami Marcel ni we  wemeje  inkuru y’akababaro ko Evariste Mutuyimana yitabye Imana

” Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana.”

JPEG - 53.5 kb
Evariste Mutuyimana yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa 12 Nzeli 2018

Uyu mutoza avuze ko nta kindi kinini bari bamenya.

 

 

Source: Ruhagoyacu.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *