Intego ni ugutwara Tour du Rwanda ku banyarwanda bari gusoza imyitozo- Amafoto

Intego ni ugutwara Tour du Rwanda ku banyarwanda bari gusoza imyitozo- Amafoto

Mu kigo cy’umukino w’amagare giherere mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi (Africa Rising Cycling center), hakomeje umwiherero w’amamkipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Itangazamakuru  ry’asuraga aba bakinnyi mu myitozo, twasanze bose bafite icyizere cyo kwegukana iri siganwa, aho ndetse n’umutoza wabo Sterling Magnell avuga ko abona bahagaze neza.

“Imyitozo yagenze neza, abakinnyi bari mu mwuka wo gutsinda, ababa bakiri abashya ndetse n’abasanzwe muri iyi kipe bafite imbaraga nyinshi uyu mwaka, ndetse na bariya bakina hanze nabo ubona ko bazamuye urwego cyane” Sterling Magnell, umutoza wa Team Rwanda

JPEG - 124.6 kb
Sterling Magnell akurikirana imyitozo y’abakinnyi b’u Rwanda

Ibi kandi abihuza na Patrick Byukusenge, Kapiteni w’aba abakinnyi, uvuga ko byanze iri siganwa rigomba gusigara mu Rwanda kuko bakoze imyitozo ikomeye, ndetse n’abakina hanze ubona ko bazamuye urwego kuko bakina amarushanwa akomeye

JPEG - 156.7 kb
Patrick Byukusenge yadutangarije ko abakinnyi abereye kapiteni bahagaze neza

Yagize ati “Imyitozo twarayirangije, ubu turi kugarura imbaraga twatakaje,abakinnyi bo mu Rwandanta mukinnyi dufite woroshye, n’abakiri bato nabo bavuye gukina amarushanwa akomeye hanze harimo no muri Amerika”

JPEG - 192.7 kb
Patrick Byukusenge mu myitozo

Amafoto y’imiyotozo kuri uyu wa Kabiri

JPEG - 206.9 kb
Jean Claude Uwizeye wa Team Rwanda
JPEG - 237.7 kb
Munyaneza Didier umaze iminsi yitwara neza, azaba akina Tour du Rwanda ye ya mbere
JPEG - 220 kb
Ahaherereye ikigo cya mbere muri Afurika cy’umukino w’amagare
JPEG - 142.3 kb
Rafiki Jean de Dieu wahoze akina uyu mukino, ubu amaze kuba indashyikirwa mu gukanisha amagare, aha yateranyaga ayo bazakinisha
JPEG - 145.9 kb
Rafiki Jean de Dieu ateranya amagare
JPEG - 151.5 kb
Uwayezu Sandrine, umukanishi w’amagare w’umukobwa wenyine w’umunyarwandakazi
JPEG - 171 kb
Uwayezu Sandrine uzaba afasha amwe mu makipe azakina Tour du Rwanda
JPEG - 214.6 kb
Undi mukanishi nawe uri guteranya amagare azifashishwa muri Tour du Rwanda
JPEG - 227.3 kb
Areruya Joseph, Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel biteguye kuzamura ibendera ry’igihugu, n’ubwo bakinira amakipe yo hanze
JPEG - 115 kb
Valens Ndayisenga na Mugisha Samuel nyuma y’imyitozo
JPEG - 154 kb
Valens Ndayisenga umaze kwegukana Tour du Rwanda inshuro ebyiri
JPEG - 205.4 kb
Areruya Joseph na Valens Ndayisenga bahoze bakinana muri Les Amis Sportifs, ubu bose bakina hanze y’u Rwanda
JPEG - 210.9 kb
Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Valens Ndayisenga mu Kinigi mu myitozo
JPEG - 231.5 kb
Abakobwa barimo Ingabire Beatha nabo baba bakora imyitozo isanzwe
JPEG - 174.4 kb
Rugamba Janvier ukiri muto, agiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere
JPEG - 235.4 kb
Nsengimana Jean Bosco nyuma y’imyitozo
JPEG - 124.6 kb
Sterling Magnell akurikirana imyitozo y’abakinnyi b’u Rwanda

JPEG - 191.6 kb
Ephrem Tuyishimire na Rugamba Janvier bazaba bakinira Les Amis Sportifs
JPEG - 324.6 kb
N’ubwo ari imyitozo banyuzamo bakanahangana, aha batanguranwaga gusoza buri wese ari imbere y’abandi
JPEG - 277.9 kb
Nyuma y’imyitozo basubira mu kigo
JPEG - 189 kb
Barenze umujyi wa Musanze berekeza za Rwaza na Kivuruga, undi we avuyeyo kuri Muserebende
JPEG - 301.7 kb
Abagize amakipe y’u Rwanda intego ni uko Tour du Rwanda idashobora kwambuka umupaka uyu mwaka
JPEG - 192.7 kb
Patrick Byukusenge mu myitozo
JPEG - 254.1 kb
Bose ku magare, gusa ntibahuje intego y’umunsi
JPEG - 175.5 kb
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, benshi nawe baramuha amahirwe yo kuyisubiza
JPEG - 170 kb
Areruya Joseph bita Kimasa yiteguye nawe kwerakana ko yitoreza mu Butaliyani
JPEG - 281.4 kb
Bahamya ko imyitozo bakoze uyu mwaka, itandukanye n’iyo mu yindi myaka, ubu bari gutera imbere
JPEG - 156.7 kb
Sterling Magnell na Mugisha Samuel mu myitozo
JPEG - 138.8 kb
Gasore Hategeka nawe ati nk’umusaza ngomba kwereka abana ko nkomeye
JPEG - 265.8 kb
Mugisha Samuel wa Dimension Data mu myitozo, intego nawe si igihembo cyo kuzamuka, ahubwo ni ukwegukana Tour du Rwanda
JPEG - 223.2 kb
Mu myitozo berekezaga mu muhanda uva Musanze ugana za Gakenke na Rulindo
JPEG - 237.4 kb
Areruya Joseph mbere y’imyitozo abanza kwambara umwenda wa Dimension Data akinamo
JPEG - 203.4 kb
Jean Claude Uwizeye wa Team Rwanda
JPEG - 223.5 kb
Morale ni yose mbere y’isiganwa
JPEG - 206.9 kb
Uwizeye Jean Claude uzaba ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda
JPEG - 237.7 kb
Munyaneza Didier umaze iminsi yitwara neza, azaba akina Tour du Rwanda ye ya mbere
Inkuru ya Kigalitoday+ Photo



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *