Kiyovu sports 3 As kigali 2: Mu mukino wa Gishuti Kiyovu sports yatsinze as Kigali

Hari mu rwego rwo gukomeza kwitegura umukino wanyuma wa shampionat uzayihuza na Rayon sports kumunsu wakane wicyumweru gitaha, Kiyovu sports yakinnye umukino wa gishuti na AS kigali kuri stade regionale i Nyamirambo kumunsi wagatandatu i saa cyenda nigice.

wari umukino uri kurwego rwohejuru waryoheye abawukurikiranye kuko amakipe yombi yakoresheje abakinnyi bayo bose ntawusigaye inyuma keretse abari barwaye. ikipe ya kiyovu sports mubakinnyi batitabiriye uyu mukino harimo ,Koulibaly Ibrahim Urwaye malaria, Hakaza Hakim Compaore Umaze iminsi mumvune ndetse na MUkamba namasombwa uherereye muri congo.

uyu mukino waje kurangira ikipe ya kiyovu sports itsinze as kigali ibitego bitatu kuri bibiri ibitego bya kiyovu sports byatsinze na Isaac Muganza watsinze bibiri ndtese ikindi gitsindwa na Francis.

ni ikipe ya kiyovu sports abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza impamvu irigutsinda imikino ya gishuti nyamara shampionant byaranze ikaba ihatanira kutamanuka mukiciro cya kabiri ,doreko itsinze ikipe ya As kigali, nyuma yogutsinda APR FC.

Mu mukino wanyuma uzayihuza na Rayon sports kiyovu sports irasabwa kuwutsinda hanyuma pipinire na Mukura zikayitsindira Gicumbi FC na Kirehe FC. ibintu abakunzi bumupira w’amaguru bakemezako bitoroshye nagato. ariko abakinnyi n’abatoza ba kiyovu sports tutibagiwe n’abayobozi bemezako bataracika intege kugeza umukino wambere urangiyeee.

ubuyobozi kandi bukomeje abakunzi biyi kipe yabanyamugiko bareka gucika intege bakagaruka bagafatanya nabandi gutegura uyu mukino wanyuma kuko byose birashoboka.

Dore abakinnyi ba kiyovu sports babanjemo:

Bohneur mwizamu, Mutuyimana Djuma, Alex Ngirimana ,Segikwiye JP, Jean Paul AKA (Mukonya), Idrissa, Francis, Jean Paul Laro,Nizeyimana Djuma, Isacc Muganza na Lomami Andre.

Tubibutseko Alex Ngirimana Capitaine yaje kugira invune muri uyu mukino dutegereje kumenya uburemere bwayo kuruyu wa mbere.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *