Kiyovu sports: Ikipe ya Kiyovu sports irateganya imikino 2 ya gishuti mu rwego rwo kwitegura neza

Ikipe ya Kiyovu sports irateganya imikino 2 ya gishuti mu rwego rwo kwitegura neza,ikazabanza guhura na Vision kumunsi w’ejo kuwa gatandatu ku mumena, ikongera kuwa kabiri igahura na FC Maniema yo muri Congo Kinshasa mucyumweru gitaha kuwa kabiri nibiramuka bikunze.

Imyitozo irakomeje arinako kiyovu sports ikina imikino ya gishuti kugirango urwego rw’abakinnyi ruzamuke doreko bavuye mu ikiruhuko ubona bari hasi cyane , ariko uko bagenda bakina imikino ya gishuti bagrenda bagaruka neza.

Iyi kipe imaze gukina imino ibiri ya gishuti aho yanganyije umwe igatsindwa undi, kiyovu sports yanganyije na Unity FC igitego kimwe kuri kimwe, irongera itsindwa na Etencelles i rubavu.

ubu noneho kumunsi w’ejo ku wa gatandatu ifitanye undi mukiino wa gishuti aho izaba ikina n’ikipe ya Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri. guhera isaa chyenda n’igice.

Image result for VISION FC

Ikipe ya Vison ifitanye umukino wa Gishuti na Kiyovu sports.

Irateganya kandi gukina umukino wa gicuti n’ikipe yo muri Congo bita AS MANIEMA FC ishobora kuzanyura mu Rwanda ubwo izaba igiye gukina imikino ya CAF shampions leagues. biramutse bikunze rero uyu mukino ukazaba kuwa kabiri icyumweru gitaha.

Image result for AS Maniema Union fc

AS Maniema FC ikipe ikinira kuri stade Municipal i Kindu, stade bakinira, iyi kipe ubusanzwe yambara amabara y’icyatsi n’umukara. iyi kipe kandi irateganya kuzanyura mu Rwanda ubwo izaba yerekeza mumikino ya CAF.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *