Kiyovu Sports na Rayon Sports: muri izi kipe zombi ntanimwe izoroherwa n’umukino usoza Igice cyambere cya Shampiyona

Ikipe ya Kiyovu sports iracakirana na mukeba wibihe byose Rayon sports kuri uyu wagatanu, ni mumukino usoza igice cya mbere cya shampionat, aya ni amakipe yombi abarizwa mu mugi wa kigali, akarusho noneho asigaye yitoreza ku kibuga kimwe, aho amakipe yombi yitoreza kuri stade Mumena gusa kumasaha atandukanye.

Ikindi kizwi nuko akenshi Aya makipe yahuraga Kiyovu sports nigacye yabashije gutsinda ikipe ya Rayons sports, noneho Nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 94, Rayo sports yagaragaye ko yabaga iri hejuru cyane kurusha rayon sports, ibi byaterwaga nuko akenshi ikipe ya kiyovu sports yagiraga ikibazo cy’amikoro.

ariko Rayon sports yo yabaga imeze neza byanayifashaga kugura abakinnyi bakomeye mu karere bityo byayifashaga kwikiza ba mukeba yewe inatwara ibikombe.

Nyuma yaho kiyovu sports ihinduriye imikorere igatangiza gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato bivugwako 95% by’abakinnyi ba kiyovu sports baje baturutse mu cyiciro cya kabiri bivuzeko barigukina imikino y’icyiciro cya mbere bwambere kuribo, yewe iyi kipe ikaba yarabashije no kugumana abakinnyi bayo bakiri bari bakuze kugira bamenyereze aba bana, Abatoza ba kiyovu sports bakaba batangazako ibintu bikugenda neza kugeza kuru uyu munota.

Ese abakinnyi biteguye bate uyu mukino:

Abakinnyi ba Kiyovu sports bemezako nubwo Rayon sports ifite abakinnyi bakomeye, ngo ntabwoba bayifitiye kandi bemezako azaba arumukino umeze neza kubazaba bawureba. bakomeza bagira bati Rayon sports turayitsinda, kuko igihe kirageze ko abakunzi ba kiyovu sports abo bishima.

Ese Kuba bitwara neza uyu munsi ejo Bakitwara nabi, Byaba biterwa niki?

Bamwe mubakinnyi, bemezako hari match bagiye batsindwa kubera uburangare, bati ariko nyuma yibyo byose ntibitubuza gukomeza gukora cyanee twibanda kugukosora amakosa aba yakozwe, bemeza kandi ko mukiciro cya kabiri cya shampionat abakunzi ba ruhago bazabona kiyovu yahinduye isura, ngo babitege…..

Ese kiyovu sports gahunda bihaye y’imyaka itatu baracyayikomeje?

Abayobozi ba kiyovu sports, bemezako batazigera bahindura gahunda kandi banasaba abakunzi ba kiyovu sports kubaba hafi bagakomeza gushyigikira iyi gahunda. umwe muri bo yagize ati” Gahunda niyayindi imyaka 3 kandi birikugenda neza, kuko twifuzaga kuba twakongeramo Rutahizamu umenyereye shampionat ubu arahari ( Isaac Muganza), azagaragara muri retour, ikindi kandi abakunzi ba Kiyovu sports ntibabone ikipe itsinzwe ngo bacike intege kuko ibyo twubaka ubu barabizi ahubwo bakomeze bahe moral abakinnyi, bityo uko iminsi yiyongera ninako ikipe izagenda ikoemera”.

Akomeza agira ati” Erega nubwo dufite abakinnyi badafite uburambe mukiciro cya mbere, ntibivuzeko hari ikipe dutinya, ahubwo turashakako izo kipe zizajya ziza gukina natwe zikandagira, zamara gukina natwe zikajya ziruhutsa”.

Kiyovu sports rero bigaragara ko ntagitutu kiyiriho, kuko uyu mwaka nta gikombe batumye umutoza, nubwo bakibonye batacyanga, ariko intego kuri bo nugukomeza kubaka ikipe yejo hazaza kandi ihatanira ibikombe nkuko byahoze.

Ese Umukino w’ejo baiteguye bate?

Baravugako uko rayon sports izaza imeze kose imenyeko kiyovu sports izaza ishaka amanota atatu.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *