Kiyovu sports Oyee Oyee Oyee Oyeee, amwe mumagambo arigusubirwamo naburi muyovu aho ava akagera

Ibibazo byari byinshi kuri benshi ariko noneho igisubizo cyagiye ahagaragara  Kiyovu Sports yagaruwe mu cyiciro cya mbere.
DSC_1624

Igihe cyose imaze imanutse mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu Sports yagaruwe mu cyiciro cya mbere ije gusimbura Isonga FC, Nyamara As muhanga nayo yavuaggako ariyo yakagombye kuzamuka ariko ikifuzo cyayo nticyagezwe nyuma ya ko Hitabajwe Inama ya Ferwafa

Inama yahuje Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama ni yo yemeje ko Kiyovu Sports igaruka mu cyiciro cya mbere aho kuzamura AS Muhanga.

Kiyovu Sports igaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho Isonga FC iboneye itike yo kuzamuka, ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru ihita yandika ivuga ko ititeguye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mumupira w’amaguru mu Rwanda

Iyo baruwa itatunguranye bitewe n’igihe cyari gishize bihwihwiswa, cyane ko abayobozi b’Isonga FC ndetse na Minisiteri ya Siporo n’Umuco yayishinze, yavugaga ko intego yayo atari uguhatanira ibikombe, ahubwo ari ukurerera u Rwanda abakinnyi.

Kiyovu sports nyamara wagirango yari ibizi ko izagaruka doreko yari imaze iminsi yibikaho abakinnyi bakomeye harimo umukinnyi Fabrice Mugenni waje aturuka muri rayons sports FC, akaba ari n’umukinnyi wahenze iyi kipe cyane.

Niwe mukinnyi umaze guhenda kiyovu sports kurusha abandi

Niwe mukinnyi umaze guhenda kiyovu sports kurusha abandi

arton3694

Kiyovu sports yabashije no kwibikaho umutoza ufite izina ariwe  Mbungo Cassa unamaze iminsi akurikiranira hafi abakinnyi biyikipe y’urucaca mumyitozo

img_2525

 Djabil Mutarambirwa na Mohamed bita ’Nonde’ nibo bakomeje gukoresha imyitozo igihe Umutoza mukuru ataratangira imyitozo…Djabil arimubabajwe cyane nuburyo iyi kipe yamanutse mucyiciro cya kabiri.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *