Kiyovu Sports: Rutahizamu Guturuka muri Uganda Benson Rahim Ociti yasinye Imyaka ibiri akinira iyi kipe y’abanyamujyi

8b842cb0-7cf4-43b6-8e33-37668a776449

Benson ubwo yamaraga Gusinyira ikipe ya Kiyovu sports , Ibumoso Ushinzwe kumushakira amakipe, iburyo bwe Omar Munyengabe Umuvugizi wa Kiyovu sports

Rutahizamu w’umunya Uganda  Benson Rahim Ociti yasinyiye ikipe ya Kiyovu sports amasezerano y’Imyaka ibiri. Kiyovu sports iakaba imusinyishije nyamara hari amakipe menshi yamushakaga harimo ikipe ya Police FC yamushimye nubwo idakinisha abanyamahanga, As kigali ndetse na Etencelle nayo yaramwifuje.

Police F.C ikaba yari yamushimye mumukino wa gicuti yakinanye n’abakinnyi batoranyijwe babagande  i Kigali igihe iyo kipe y’abagande yatsindwaga na Police ibitego  4-2.
Ociti muri uwo mukino yatsinze mo igitego arinaho aya makipe yo mu Rwanda yatangiye kumukurikirana none birangiye ikipe ya  Kiyovu sports ariyo ibashije kunvikana n’uyu Rutahizamu w’umugande. bikaba bivugwako uyu mukinnyi ikipe ya Kiyovu sports yaba yamutanzeho agera kuri millioni 4 z’amafranga y’U Rwanda, Gusa ntibifuje kudutangariza ibijyanye n’umushahara w’ukwezi. Ubu igitegerejwe akaba ari ITC y’uyu Musore ubundi akazagaragara muri Kiyovu sports umwaka w’imikino utaha.

Ociti yaje aturutse muri  Kenya mu ikipe ya Chemelil Sugar F.C Nyuma yaho bemeranyijwe gusesa amasezerano ,aruko habayeho kutubahiriza amasezerano ku ruhande rw’ikipe ya Chemelil. Uyu mugabo muremure w’ibigango yizeye kuzitwara neza mu igihugu cy’u Rwanda, aho ateganya kwitwara neza agafasha ikipe ye nshya kwitwara neza ,akaba anifuzako nawe yazahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes)

yagize ati”Kuri ubu ndifuza ibintu bitatu,. Gutera imbere noguteza umupira wanjye imbere, Gufasha ikipe yanjye kwitwara neza, no kuba nabasha guhamagarwa nkakinira ikipe y’igihugu ya Uganda”
Ociti yakinnye muri  Police (Uganda), URA FC na  Soana .

Shampionat y’U Rwanda AZAM RWANDA PREMIER  LEAGUE iteganyijwe gutangira kuwa gatanu taliki 29 z’ukwa cyenda 2017

Ibiranga Umukinnyi Benson
Amazina: Benson Rahiim Ociti
igihe yavukiye : 27 Ugushyingo 1993
aho yavukiye  , Uganda-Kampala
Umwanya akinaho : Rutahizamu
Indeshyo: 1.92 m cyangwa se (6ft 4 in)

Ubu Ikipe ye ni : Kiyovu F.C (Rwanda)

Uko yagiye yitwara : (Ibitego yagiye atsinda biri mudukubo)
2011-13 police : Imikino 108 atsinda ibitego  (34)
2013-2014 Ura : Imikino 23 atsinda ibitego  (09)
2014-2015 police Fc : Imikino 19 atsinda ibitego  (6)
2015 – Soana FC imikino 14 ibitego (7)
2016 – Chemelil Sugar  imikino umunani 8 ibitego (4)




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *