Kiyovu Sports: Ubuyobozi buranyomoza amakuru yatangajwe avugako yabeshye abakinnyi bayo

Image may contain: 11 people, people smiling, people standing and outdoor

 

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sports Buratangazako amakuru yatangajwe ko hari abakinnyi bashyashya yaba yarabeshye ku mafranga bemeranyijwe ko aya makuru ntakuri kurimo. Dore ko abakinnyi bose ugize ikibazo akinyuza k’umutoza we maze umutoza akabimenyesha ubuyobozi bukagishakira umuti.

Ikindi kandi ubuyobozi bwa Kiyovu sports buratangazako koko bishoboka ko haba hari umukinnyi utarahabwa amafranga yose, bukagira buti” nibyo koko harubwo umukinnyi umwishyura igice andi mukumvikana italliki uzayamuhera, kuko ibikorwa byose biba kubwumvikane, kandi iyo urebye usanga amataliki abakinnyi bacu twunvikanye ataragera, kuko ayo mataliki nagera ibyemeranyijweho bizakorwa ntakabuza.

Ubuyobozi kandi bwakomeje bukangurira abakinnyi bamaze kugera muri kiyovu sports gukomeza gukora imyitozo nkuko basanzwe bayitabira, bubizezako ntakibazo bazahura nacyo, kandi bubasaba kutagira ubarangaza doreko hashobora kuba hari benshi batashimishijwe n’uburyo iyi kipe iri kwiyubaka.

Ubuyobozi kandi buraburira n’abafana cyangwa abakunzi ba kiyovu sports ko hatagira ubayobya cyangwa ngo abateshe umurongo bafashe, bityo uzashaka kumenya uko igipe ihagaze ajye agera ku mumena yibonere amakuru y’imvaho atari ayo abwiwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *