Kiyovu sports yakiriye ibaruwa ya Ferwafa iyimenyeshako ko izitabirabira shampionat 2017-2018

Kuri ubu Ikipe ya Kiyovu sports imaze kwakira ibaruwa iyimenyeshako izitabira amarushanwa ya shampionat y’icyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

tubibutsekob ikipe ya Kiyovu Sports yagaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho Isonga FC iboneye itike yo kuzamuka, ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru ihita yandika ivuga ko ititeguye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mumupira w’amaguru mu Rwanda

aho  abayobozi b’Isonga FC ndetse na Minisiteri ya Siporo n’Umuco yayishinze, bavugaga ko intego yayo atari uguhatanira ibikombe.

Igaruka rya Kiyovu Sports ritigeze rivugwaho rumwe, nabantu bose, ariko icyaje gukuraho urujijo ni ikiganiro umunyamategeko wa FERWAFA , maitre Ndagijimana E. Yagiranye n’itangazamakuru, aho yabashije gusobanuro amwe mu mategeko agenga Umupira w’amaguru, akanasobanuro itegeko bagendeyeho n’impamvu ariryo bahisemo kurigenderaho.

Iyi nkuru rero ikigera hanze iri muzashimishije abayovu bose aho bava bakagera aho bavugagako basubijwe, ariko benshi bakibaza ,ese niki kigiye gukorwa kuburyo ibyabaye bitazongera kuba kuri iyi kipe ikuze kurusha izindi muri ruhago Nyarwanda.

Ese abakinnyi bakomeye yamaze kugenda yibikaho, bizashobokako ibabonera imishahara kugihe?

Ese umutoza yazanye azabasha guhabwa ibikenerwa byose kugira ikipe yitware neza?

Ese ibi byaba ari ibihe byanyabyo bigaragaza igaruka ry’abakunzi biyi kipe kubibuga bashyigikira ikipe yabo?

Ese ibi bibaye biratuma abakunzi ba kiyovu sports babanyacyubahiro munzego zitandukanye bagaruka kwikipe yabo bakayiba hafi mu buzima bwayo bwa buri munsi ko bivugwako bari barayitereranye?

Ese iyi kipe izabasha kubeshwaho n’inkunga ya Nyarugenge gusa nayo bivugwako idahagije?

Ese Akarere ka Nyarugenge ko hari gahunda Gafitiye iyi kipe ‘yabanyamujyi, nko kuba hangongerwa inkuga aka karere kagenera iyi kipe?

Ese hazakorwa iki kugira iyi kipe ibone undi muterankunga wunganira akarere?

Ibyo byose ni ibibazo abakunzi ba sports mu Rwanda Bibaza. ibisubizo se bizaboneka????




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *