MISS ORIENT UNIVERSE 2016: Kaneza Linca Amanda niwe uzahagararira u Rwanda .

Irushanwa rya Global world Miss Orient Universe 2016 rizabera mu gihugu cya Kenya ku tariki ya 2 Nzeri 2016.

Umunyarwandakazi Lynca Amanda Kaneza uheruka gutsindira igihembo cy’umurika imideli uhiga abandi mu Rwanda akaba ariwe uzahagararira u Rwanda  mu marushanwa ya Global world Miss Orient Universe azabera i Mombasa muri Kenya.

Akineza Linca Amanda

Akineza Linca Amanda

Mu kiganiro yagiranye na themagazine.rw , John Bunyeshuri , yadutangarije ko bahisemo Amanda Kaneza Lynca kubera impano agaragaza kubijyanye no kuvuga muruhame, ubumenyi afite, akaba asanzwe ari nawe wegukanye ikamba ry’imurika mideli ryabaye muri 2015.

John Bunyeshuri yakomeje atangariza themagazine.rw ko ari ishema k’u Rwanda kuba bazitabira iri rushanwa, dore ko zimwe mu ntego za Miss Orient Universe ari ukuba ijwi ry’abakobwa  ku isi bamagana ihohoterwa rikorerwa abana babakobwa.

John Bunyeshuri

John Bunyeshuri uzaba uhagarariye akanama nkemurampaka gatanga amanota muri iri rushanwa

Iri rushanwa rikaba rizitabirwa nibihugu birenga 50 byo hirya no hino ku isi.

ubaye Miss Orient Universe ikaba ahita aba ambassaderi wa Orient Universe mugihe kingana n’umwaka  aharanira iterambere ry’umwana w’umukobwa, asura ibigo by’amashuri byigamo abari , gufatanya n’imiryango iharanira iterambere ry’abakobwa mu bikorwa bitandukanye, gukora ubuvugizi bw’abana babakobwa hirya no hino ku isi.

Bamwe mu bakobwa Lynka azaba ahanganye nabo

Miss%20Orient%20Universe%20contestant%20(2)

Miss%20Orient%20Universe%20contestant

Ni gute washyigikira linca akabasha kwegukana ikamba rya Miss Orient?

Birororshye, ni ukujya kuri page ya Facebook ya Miss Orient ugakanda like ku ifoto ya Lynka

cyangwa ukajya kuri Instagram (@miss_orient_foundation) ugakanda like ku ifoto ya Lynka.

Kugirango utore Linca amanda ukanda like kuri ino foto

Instagram (@miss_orient_foundation)

https://web.facebook.com/Miss-Orient-Universe

themagazine.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *