Mourinho yugarijwe n’imvune: Umukinnyi ukomeye wa Man Utd ashobora kutajyana nabandi i Londre

Mourinho yugarijwe n’imvune: Umukinnyi ukomeye wa Man Utd  ashobora kutajyana nabandi i Londre

Manchester-United-nemanja-matic

Manchester United yahuye n’ikibazo gikomeye cy’imvune, Nemanja Matic bigaragarako atazerekeza i  Emirates aho bazahura na  Arsenal.

Matic yakinnye imikino yose ya  Premier League kugezubu muri uyu mwaka kuwakabiri nabwo yakinanye na  Paul Pogba hagati mukibuga bahura na  Watford.

Nyuma, uyu munya Serbiya yasabyeko yasimburwa mugice cya kabiri aho yaramaze kugira ikibazo cy’umutsi aho yahise asimburwa na  Ander Herrera kumunota wa 54.

Mourinho nyuma y’umukino yemejeko invune ya Matic itariyoroshye arinabwo yamukuraga mukibuga ariko umutoza wa United yavuzeko ategereje ibisubizo by’abaganga kugira amenye neza igihe azamara hanze y’ikibuga.

Ikinyamakuru The Mirror kivugako Matic yakorewe ibisami kuri uwo mutsi nubwo we yizerako ashobora kuba yakira bitunguranye , uyu mukinnyi wo hagati biteganyijweko atazitabira umukino uzahuza Manu na Arsenal muri weekend

Uyu munsi nyuma yasasita nibwo umutoza Mourinho atangaza uko imvune ya Matic ihagaze nigihe azagarukira.

Uyu munya  Serbia yari ahagaze neza kuva yagera Old Trafford ikuri million 35 aturutse muri  Chelsea kuva yaza yabarizwaga muri 11 ba Mourinho

Ander Herrera Man Utd 2016

niba  Matic aterekeje i London muri weekend Ander Herrera niwe uzahita amusimbura doreko  Marouane Fellaini atizewe kuba yakina umukino wa  Arsenal.

Ariko ashobora kuzaba ahari ubwo i Old Trafford mucyumweru gitaha aya mashitani atukura azaba yakiriye  Manchester City.

kipe ya Pep Guardiola ikomeje kurusha ikipe iyikurikiye amanota umunani, bizasaba United gushaka intsinzi kugirango igabanye ikinyuranyo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *