Nyuma yo gutesha amanota ikipe ya Kiyovu sports na Bugesera ikipe ya Miroplast yatsinzwe na Kirehe FC

Nyuma yo gutesha amanota ikipe ya Kiyovu sports na Bugesera ikipe ya Miroplast yatsinzwe na Kirehe FC

Ikipe ya Kirehe FC itozwa na Nduhirabandi Coka yari ikeneye aya manota atatu kurusha uko wabitekereza, miroplast nayo yashakaga gukomeza kwerekanako itaje mu butembere. byaje kurangira nubundi ikipe ya kirehe itsinze iturutse inyuma iya miroplast kuko miroplast niyo yari yabanje igitego binyuze kumukinnyi uzwi cyane Tuyisenge pekeyake (Pekinnho). abakunzi ba kirehe bati turashize niyi koko idutsindire iwacu, batangira kwibaza kukazi umutoza Coka yaba ari gukora.
Ikipe ya Kirehe ntiyacitse intege kuko yaje kwishyura iki gitego ikanarenzaho ikindi, umukino urangira ari bibiri kuri kimwe maze Coka nabahungu be begukana amanota atatu.

Tubibutse ko Undi mukino waberaga mu Burasirazuba ni uwo ikipe ya Sunrise yongeye gutahukana intsinzi iwayo, aho igitego cya Uwambajimana Leon cyatumye batsinda Marines 1-0 bagahita banafata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo. Kiyovu sports nayo ibikesha Mugenhi Fabrice ikaba yariyatsinze ikipe ya Gicumbi igitego kimwe kubusa ikanahita ifata umwanya wa kabiri.

Indi Mikino iteganyijwe

Etincelles Vs Amagaju kuri Stade Umuganda.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *