Prof Lwakabamba yizeje UNIK VC kuzasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika

Kuri uyu wa kane tariki 01 Nzeri ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo (UNIK) bwakiriye ku meza ikipe yabo ya Volleyball bayishimira uburyo yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe yatwaye ibikombe byose yakiniye, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, Prof Silas Lwakabamba yavuze ko iyi kipe noneho itazabura ubushobozi bwo kujya gukina imikino nyafurika.

Prof Lwakabamba umuyobozi wa UNIK yashimiye Olivier Ntagengwa kapiteni wa UNIK VC

Abakinnyi basabye ko bakomeza gushyigikirwa kuko bafite ikipe ikomeye kandi ngo bihesha ishema igihugu na Kaminuza muri rusange.

Umutoza w’iyi kipe ya UNIK Volleyball Club Ntawangundi Dominic Ngarambe Laurent yashimiye inkunga ikomeye kaminuza itera iyi kipe, nawe asaba ko bakomeza gushyigikirwa by’umwihariko yavuze ko bababajwe no kuba batarasohokeye igihugu nk’ikipe yari yatwaye Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 bitewe n’ubushobozi buke mu mafaranga kaminuza yagaragaje icyo gihe.

Iyi kipe kuri iyi nshuro, umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo Prof. Silas Lwakabamba yahise ababwira ko nta kabuza ubu bazajya guhagararira u Rwanda mu mikino nyafrica y’amakipe yabaye aya mbere iwabo.

Mudahemuka William umwe mu bakinnyi ba UNIK VC yasabye ko bategura irushanwa ryo kwibuka uwahoze ayobora iyi kaminuza nyakwigendera Padiri Dominiko Karekezi wanashinze iyi kipe.

Uyu muhango wari wanitabiriwe na Senateri Prof. Laurent Nkusi uhagarariye UNIK muri Leta n’Amashuri Makuru muri rusange ndetse n’abakozi bose ba Kaminuza ya Kibungo.

Bamurikiwe ibikombe byose bitatu byakinwe muri uyu mwaka kuko iyi kipe yabitwaye byose birimo icya shampiyona y’u Rwanda, icyo kwibuka (Genocide memorial tournament) n’igikombe bakuye i Kampala muri Uganda mu mikino iba buri mwaka ihuza amakipe y’ibihugu by’Afurica y’Iburasirazuba.

By’umwihariko UNIK VC yatwaye iki gikombe burundu kuko yari imaze kugitwara ishuro eshatu zikurikiranya.

Ibikombe byose uko ari bitatu hakiyongeraho n'icya kane cya shampiyona y'umwaka ushize

Abakinnyi bifotozanyije ifoto yurwibutso n'abayobozi bakuru ba Kaminuza




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *