Rayon Sport na APR FC zi Hagarariye u Rwanda Mu Mikino Nyafurika Ziramanuka Mu Kibuga Muri Iyi Weekend

Rayon Sports ni yo igiye guserukira u Rwanda muri CAF Champions League, aho itangira ihura na LLB Academique y’i Burundi kuwa gatandatu tariki ya 9 Gashyantare, mu gihe APR FC yo izakina CAF Confederation Cup, igatangira ikina na Anse Reunion yo muri Seychelles ku cyumweru tariki ya ya 10 Gashyantare.

Image may contain: 11 people, outdoor

Rayon Sports izakira LLB kuwa Gatandatu mu mukino ubanza wa 1/32 cya CAF Champions League uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Bujumbura mu byumweru bibiri biri imbere.

Lomami Marcel yatangaje ko imyiteguro y’uyu mukino ikomeje kugenda neza, ndetse bizeye intsinzi muri uyu mukino. Abajijwe uko bakiriye amagambo y’umutoza wa LLB Lomami Marcel yagize ati:” Buri muntu wese afite gahunda ze zo kuvuga kuko twese tuvuga turi hanze, ariko abantu bakina ni abakinnyi, nanjye nshobora kuvuga ko namutsinda ibitego 10 mu magambo ariko, kuko ntabwo ari twe turi bukine.”

“Twese tuzashyira mu kibuga abakinnyi 11. Twe dufite intego yacu yo kugera kure, nabo bafite iyabo, ariko twe tugomba kureba iyacu.”

“Biriya yavuze, afite impamvu yabivuze, ariko twe dufite ibyo twateguye ko tugomba kwitwara neza.”

APR FC izakira umukino ubanza uzaba ku Cyumweru kuri Stade Amahoro guhera saa 15:30, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Seychalles mu gace ka La Digue hagati ya tariki ya 20 n’iya 21 Gashyantare 2018.

Image may contain: 10 people, people smiling, outdoor




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *