Rayon Sport yatunguwe, igihe mukeba APR FC yatsinze biyoroheye

 Rayon Sports yo mu Rwanda na LLBS4A yo mu gihugu cy’u Burundi, umukino  warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

11 ba Rayon biganjemo abakina bugarira

wari umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze (1/32) ku makipe yabaye aya mbere iwayo hano ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League).

Hagati mu kibuga LLB yari ihagaze neza mu gice cya mbere

Jamali Bazunza winjiye mu kibuga asimbuye, yafunguye amazamu ku ruhande rwa LLB muri uyu mukino, ku gitego kinjiye ku munota wa 75 w’umukino, ubwo yahabwaga umupira mwiza na Sefu Ndizeye wabanje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports, igitego cyishyuwe na Shaban Hussein ’Tchabalala’ nyuma y’iminota umunani gusa

Abakinnyi b'abarundi babajwe no kunganya n'ikipe y'iwabo

kurundi ruhande mukeba wa Rayon Sport ikipe ya APR FC yanyagiye ikipe yo muri Seychalles.

Image may contain: 10 people, people playing sports and outdoor

 

 

APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yatsinze Anse Réunion FC ibitego 4 ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. 

Image may contain: 2 people, people playing sports and outdoor

n’ibitego bya Djihad Bizimana watsinze 3 ndetse na Issa Bigirima.

Bizimana Djihad yatsinze bitatu muri bine APR FC yatsinze Anse Reunion

mukino wa Rayon Sports na LLB Academique wo kwishyura uzabera i Bujumbura ku itariki ya 20 Gashyantare 2018, hanyuma ikipe izasezerera indi nyuma y’iyi mikino yombi, ikazahita ihura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo, mugihe APR FC  umukino wo kwishyura uzabera muri Seychalles mu gace ka La Digue hagati ya tariki ya 20 n’iya 21 Gashyantare 2018.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *