Rayon Sports Vs APR Fc italiki Super Cup izaberaho yamenyekanye

Insyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)  ryateguye umukino w’igikope kirutibindi bita  Super Cup uzahuza amakipe abiri y’amakeba mu Rwanda  Rayon Sports na APR Fc uyu mukino ukazaba taliki 23 z’ukwezi kwa cyenda, 2017 ukazabera kuri stade  Umuganda  i Rubavu .

Uyu mukino , uzakinwa sakumi nebyiri zuzuye 18h00, akaba arinarwo rufunguzo rwa shampionat itaha ya Azam Rwanda Premier League biteganyijweko izatangira kuri taliki  29 ‘zukwezi kwa cyenda, 2017.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya  championa ya Azam Rwanda Premier League mugihe APR Fc yatwaye igikombe cy’amahoro.

umukino wa Super Cup hagati yaya makipe yombi uzabanzirizwa n’imikino ibiri ya gicuti. umukino wambere uzahuza amakipe y’abagore; Scandinavia WFC, yatwaye igikombe cy’ikiciro cya kabiri 2017 na  AS Kigali WFC, yatwaye igikombe cya shampionat yabagore icyiciro cya mbere. umukino uzatangira sasaba 13:00.

Umukino wakabiri uzahuza ikipe y’irubavu  Etincelles Fc izakina na   Virunga Fc y’i Goma muri Congo uyu mukino wo uzatangira sacyenda n’igice 15:30 mbere y’uko umukino nyirizina utangira sakumi n’;ebyiri 18h00.

Super Cup ya 2017 ifite umuterankunga ariwe  Azam TV, uyu akaba ari nawe werekana shamionat y’u Rwanda izwi nka   Azam Rwanda Premier League.

Rayon Sports umwaka utaha izahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ( CAF Champions League) naho  APR Fc ihagararire u Rwanda muri  CAF Confederation Cup.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *