Rayons Sport irasaba abakunzi bayo kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano

Rayons Sport irasaba abakunzi bayo kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano

Nyuma y’ifungwa ry’umutoza mukuru wa Rayons Sport Karekezi Olivier n’ifungwa ry’abakinnyi babiri bakomeye bayo, Mukunzi Yannick na Rutanga Eric ryabaye, Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kuyiba hafi ariko ntibivange mu mikorere y’inzego z’umutekano.

JPEG - 34.8 kb
Paul Muvunyi Umuyobozi wa Rayons Sport

Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, abicishije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017, nyuma y’uko abo bakinnyi babiri bari baraye batawe muri yombi.

Muvunyi yaboneyeho kongera kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri iyo kipe, witabye Imana mu cyumweru gishize.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi wa Rayons Sport Paul Muvunyi

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa Rayons Sport Paul Muvunyi

Karekezi Olivier wari umutoza mukuru wa Rayons Sport yatawe muri yombi mu Cyumweru gishize, akekwaho ibyaha yakoze yifashishije umurongo wa interineti.

Nyuma yaho abakinnyi Yannick Mukunzi na Eric Rutanga nabo bari batawe muri yombi ariko Nyuma baza kurekurwa, nyuma yuko icyo Ubushinjacyaha bwabashakagaho cyari kirangiye. aba bombi rero ntabyaha bo bakurikiranyweho nkuko bya hwihwiswaga bakimara gufatwa na Police.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *