Shampiyona ya Azam Rwanda Premierleague irakomeza kuwa Gatatu

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ’Azam Rwanda Premier League’ izakomeza kuwa Gatatu w’iki cyumweru hakinwa umunsi wayo wa 9.

Amakuru ariho kandi yamaze ykwemezwa n’akanama gashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) avuga ko amakipe azakina ari adafite abakinnyi bageze kuri batatu mu ikipe y’igihugu. Amavubi yitegura CECAFA izabera muri Kenya mu ntangiriro z’ukwezi gutaha

Image may contain: 4 people, people playing sport and outdoorIkipe y’igihugu amavubi ubwo yatangiraga imyitozo.

Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yatangaje ko shampiyona izakomeza ku makipe adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu ndetse n’afitemo abatageze kuri batatu.

ikipe  ya Rayon Sports (yo yasabye kuba ihagaritse shampiyona kugeza tariki ya 10 z’ukwezi gutaha), APR FC, Police FC ,AS Kigali wongeyeho amakipe yari guhura n’aya, atazakina shampiyona.

Kiyovu Sports nayo ishobora kudakina imikino yayo kuko aho mbogo ahamagariwe mu ikipe y’igihugu, yabaye umukinnyi wa gatatu, wayo ugiye doreko babiri barikumwe n’isonga (Placide na Bonane) yerekeje muri Cote d’ivoire, kandi kugenda kwaba bikaba byarahawe umugisha na FERWAFA.

Umukino wa Kiyovu SC na Marines wo ntibiratangazwa niba koko uzaba, kuko kiyovu sports yo itangazako itakina idafite umukinnyi Mbogo ally, kandi placide na Mbogo nibo bakinnyi umutoza Cassa amaze iminsi yarahaye ikizere.

ikipe ya MUkura VS iri mumakipe azitabira umunsi wa cyenda wa shampionat, nyuma yogutesha APR FC amanota. MIroplast nayo ikazakina umukino wayo ifitanye na Musanze.

 

Dore Imikino iteganyijwe ku munsi wa 9 wa shampiyona

  • Marines FC vs Bugesera FC
  • Musanze FC vs Miroplast
  • Sunrise FC vs Kirehe FC
  • Mukura VS vs Gicumbi FC



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *