Sitting Volleyball: Amakipe 11 avuye mu bihugu 7 azahatanira shampiyona nyafurika mu Rwanda

Sitting Volleyball: Amakipe 11 avuye mu bihugu 7 azahatanira shampiyona nyafurika mu Rwanda

Komite y’Igihugu y’Imikino y’abafite ubumuga NPC, iratangaza ko amakipe arindwi y’abahungu ndetse n’ane y’abakobwa ari yo azitabira shampiyona ya Afurika y’umukino wa Sitting Volleyball izabera mu Rwanda hagati y’amatariki ya 13 na 17 uku kwezi kwa Nzeri.

Iyi shampiyona bitangira kuri gahunda yagombaga kubera mu gihugu cya Kenya, gusa iki kiza gutangaza ko nta bushobozi gifite bwo kwakira iri rushanwa kuko Leta nta mafaranga yarimo ishyiramo.

Ibi byahise bikurikirwa no gushaka ikindi gihugu cyakwakira iyi shampiyona ariko ikabera mu karere, kuko hari impungenge ko iramutse ijyanywe mu barabu nta gihugu cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyayitabira.

Celestin Nzeyimana yatangarije itangazamakuru ko hari impamvu eshatu zatumye u Rwanda rwakira shampiyona ya Afurika ya Sitting VolleyballCelestin Nzeyimana yatangarije itangazamakuru ko hari impamvu eshatu zatumye u Rwanda rwakira shampiyona ya Afurika ya Sitting Volleyball

Ibi byose byarangiye u Rwanda ari bwo rutoranyijwe nkuko Celestin Nzeyimana uri gutegura iyi mikno yabidutangarije.

U Rwanda urebye ni rwo bose bari bahanze amaso kubera impamvu nyinshi zirimo ko bazi ko icyo twemeye tugikora, hakazamo ko twanakiriye neza amarushanwa ya 2015 ndetse tukana tunamaze kugira inzobere nyinshi muri uwo mukino.

Twabisabye minisiteri irabitwemerera, bityo tugiye gukoresha iyi mikino twerekana urwego abafite ubumuga bagezeho mu Rwanda”.

Kugeza ubu, ikipe ya Uganda yari mu zitegerejwe yarangije gutangaza ko itazitabira iyi mikino, bivuze ko amakipe azitabira ari ay’ibihugu bya Misiri, Marooc, u Rwanda, Algeria Kenya, Congo Kinshasa na Afurika y’epfo mu bagabo, mu gihe abagore hazakina Misiri, Congo Kinshasa, u Rwanda na Kenya.

Ikipe y'igihugu y'Abagore iri gukaze imyitozo ngo izitware neza muri iyi mikinoIkipe y’igihugu y’Abagore iri gukaze imyitozo ngo izitware neza muri iyi mikino

Iyi mikino izatwara arenga miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda, izajya rikinirwa ku kibuga cyiza kiri ku rwego rw’ibikinirwaho shampiyona y’isi, ndetse ikazasifurwa n’abasifuzi 15 harimo batandatu baturutse ku mugabane w’Uburayi.

Ubusanzwe Komite mpuzahamanga y’imikino y’abafite ubumuga, itegura irushanwa rikomeye buri mwaka kugira ngo amakipe akomeze agaragare mu marushanwa atandukanye.

Aya marushanwa akaba atangizwa n’imikino paralimpike aho iy’umwka ushize wa 2016 yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil. Iyi ikaba ikurikirwa na shampiyona zo ku migabane itandukanye, aho amakipe ari guhura kuri buri mugabane ahatanira itike yo gukina shampiyona y’isi izabera mu Buholandi umwaka utaha wa 2018, shampiyona izitabirwa n’amakipe abiri ya mbere kuri buri mugabane ndetse n’andi yaje mu myanya itatu ya mbere mu mikino Paralempike iheruka.

Amakipe abiri ya mbere azitwara neza muri iyi shampiyona y’isi , akazahita akatisha itike yo kujya mu mikino paralimpike ya 2020 izabera Tokyo mu Buyapani. Aha kandi nyuma y’iyi shampiyona y’isi, umwaka wa 2019 amakipe azongera ahure ku migabane yayo, yishakamo ikipe ya mbere kuri buri mugabane izasanga zazindi ebyiri zizakura itike muri shampiyona y’ isi maze zose zikerekeza mu mikino ya Tokyo.

Ikipe y'igihugu y'Abagore ni yo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu mukino wa Sitting VolleyballIkipe y’igihugu y’Abagore ni yo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu mukino wa Sitting Volleyball

Magingo aya u Rwanda ruhagaze neza muri uyu mukino wa Sitting Volleyball, aho ikipe y’Abagore iza ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 10 ku isi, mu gihe Abagabo ari aba gatanu muri Afurika bakaba aba 25 ku isi.

 

Source: Ruhagoyacu.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *