SMART AWARDS:Abamansuzi muri Serena, ikamba rya Miss Social media ryacyuwe n’umufana,… ibirori by’udushya– Amafoto

Kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 ni bwo muri Serena Hotel habereye ibirori byo guhemba abantu banyuranye ndetse n’ibigo bikoresha neza imbuga nkoranyambaga. Muri ibi birori hagaragyemo udushya twinshi gusa akumije benshi ni umubyinnyi waseberejwe n’imihango ku rubyiniro.

-Public instutition of the year: Polisi y’igihugu

-Financial Instution of the year: UAEXCHANGE

-Brand of the year:UAEXCHANGE

-Customercare of the year:Satguru

-Radio of the year: Kiss Fm

-TV of the year: TV 10

-News Publishing website of the year: Kigalitoday

-Miss Social Media: Miss Colombe Akiwacu

-Enthusiast of the year: Patycope

-Celebrity of the year: Anitha Pendo

smart awardsByatangiye harimo abantu mbarwa

Usibye gutanga ibihembo rero ibi birori byaranzwe kandi n’ubwitabire budashamaje dore ko abantu bari iyanga, ubwo ibirori byatangiraga  saa mbili na 12 hakaba harimo abantu 74 ubariyemo n’abakozi bose, gusa uko iminota yicumaga niko abantu bagiye biyongera bagera nko ku ijana na makumyabiri. Ibi birori byaririmbyemo Fille na Dj Pius, bikaba byari biyobowe na Nkusi Arthur, bose bakaba bashimishije abantu ku buryo bukomeye.

Tumwe mu dushya twabaye muri ibi birori ni twinshi ariko tumwe muri two ni utu tugiye kugarukaho

– Bwa mbere muri Serena habyiniye abamansuzi: Abamansuzi ni izina rikunze gusuzugurwa kubera aho baba bakorera akazi, aba akaba ari ababyinnyi bo mu tubari. Abantu bitabiriye ibi birori bakaba basusurukijwe n’itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Top Chief Dancers abamansuzi babyinira mu kabari ka Top chief Nyabugogo, kuba rero bitamenyerewe ko abamansuzi bakorera mu mahoteli akomeye arimo Serena byatumye kubabonamo biba agashya.

smart awardssmart awardsAba babyinnyi bo mu kabari bazwi nk’abamansuzi basanzwe babyinira Topchief akabari ka Nyabugogo

-Anitha Pendo yesheje agahigo ko kuba uwa mbere wegukanye ‘Award’ muri Gahini; Ubwo Anitha Pendo yaramaze kwegukana igihembo cye yavugiye imbere y’imbaga ko yesheje agahigo ko kuba ari we muntu wa mbere i Gahini ku ivuko rye wegukanye ‘Award’ iyo ariyo yose.

anitha pendoanitha pendoAnita Pendo yahise anabasengera

-Miss Akiwacu Colombe yatsindiye igihembo cya Miss Social Media hatangwa itangazo mu bafana ngo umuzi wese aze akimutwarire azakimushyikirize, aha umunyamideri wari witabiriye ibi birori ni we wigiriye icyizere yemera ko azagishyikiriza Miss Colombe.

smart awardsUyu munyamideri niwe watahanye ikamba rya Akiwacu Colombe wabaye Miss Social Media

Ngayo nguko mu ncamake ngutwo udushya twaranze ibirori byo guhemba abantu ndetse n’ibigo bikoresha neza imbugankoranyambaga, ibirori Dj Pius yungukiyemo dore ko yaririmbye abantu bakikoza mu bicu bakabyina kakahava. Nubwo na Fille bamwishimiye ariko Dj Pius we bamwisimiye cyane. Mugisha Emmanuel wateguye iki gikorwa akaba yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa ari ngarukamwaka ndetse ko bari gukora cyane ngo kibe mpuzamahanga.

Andi mafoto:

smart awardsUAEXCHANGE ubwo bashyikirizwaga igihembo cyabosmart awardsRichard Kwizera wa Kigali Today ashyikirizwa igihembo cy’ikinyamakuru akorerasmart awardsPatycope ashyikirizwa igihembodj piusdj piusDj Pius yasusurukije abantufillefilleFille imbere y’abakunzi be i Kigali

 

Photo:Inyarwanda.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *