Total CHAN 2018: Ikipe y’u Rwanda  yabujije Nigeria kubona intsinzi zinganya 0-0 i Tanger

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahanganye na  Nigeria kugeza banganyije ubusa kubusa  mu mukino ufungura mugikombe cy’Afrika kubakinnyi bakina iwabo mugihugu hagati muri itsinda C  umukino wakinnwe kuri uyu wa mbere kuri  Grand Stade de Tanger muri maroc Morocco.

Umuzamu w’u Rwanda  Eric Ndayishimiye yakijije izamu kenshi ubwo  Nigeria yarushaga u Rwanda mugice cyambere cyanarangiye ntakipe n’imwe ibonye izamu ry’indi.  ibyavuye muri uyu mukino byahaye amahirwe ikipe ya Libye Libya yo kuyobora itsinda doreko yari yamaze gutsinda ibitego  3-0 ikipe  Guinea Equatorial  wabonaga iciriritse mu mukino wari wabanje.

The Super Falcons ya Nigeria niyo yarushije amahirwe u Rwanda yokugerageza gutera mwizamu, aho haba mugice cya mbere ni cya kabiri hose wabona Nigeria irusha ikipe y’u Rwanda ariko bakananirwa gukora ibyangombwa aribyo kwinjiza igitego.

umukinnyi ukii muto   Sunday Faleye ntamahirwe yagize ubwo umupira yateye kumutwe uturutse kwa  Osas Okoro wakubitaga umutambiko ntiwajyamo mugihe Ndayishimiye Erci we ntacyo yari kubasha gukora ngo awukuremo .

Ku munota wa 38, Ali yatakaje amahirwe yo guha  Nigeria igitego cya mbere , ubwo yasobyagamo umupira warugaruwe na Bakame kumupira waruzamuwe umunyura imbere.

ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje gukizwa n’amahirwe nanone habura iminota 4 ngo igice cyambere kirangire  ubwo nanone Ali yaterera ishoti rikaza rigafata igiti kizamu na none Bakame ntiyari yakurikiye .

Igice cya kabiri cyatangiye ubona amakpe yose ari kurugero rumwe u Rwanda rugerageza kuza mumukino ubwo umukinnyi wa  AS Kigali  Savio Nshuti na Mico Justin binjiraga mukibuga  basimbuye  Biramahire Abeddy wa Police FC   na Mubumbyi Barnabe wa Bugesera FC .

Mu iminota 20 yanyuma , Amavubi bakomeje kwigirira ikizere  Eric Rutanga yagerageje gukeba agapira ariko kanyura hejuru gato y’izamu.

k’umunota wa 80, Nigeria babuze amahirwe yo gutsinda  ubwo Eze yateraga umupira k’umutwe ugakubita umutambiko w’izamu ukagaruka.

Ababanje mukibuga;

Image may contain: 9 people, outdoor

Nigeria: Ezenwa, Okoro, James, Atuloma, Okogbue, Eze, Ogbugh, Ifeany (Oladapo 60’), Okpotu (Mustapha 81’), Ali, Faleye (Okechukwu 83’)\

Image may contain: 8 people, stadium and outdoor

Photo :Ruhagoyacu.

Rwanda: Ndyishimiye, Bizimana, Mukunzi, Biramahire (Nshuti 54’), Niyonzima, Iradukunda, Usengimana, Manzi, Rutanga, Mubumbyi (Mico 47’/Amran 89’), Kayumba

Amavubi nayo yabonye umupira w’umuterekano watewe na Eric Rutanga ariko ntacyawuvuyemo kuko wahise ugarurwa na ba myugariro ba Nigeria.

Image may contain: 1 person, standing

Ubwo umukino warangiraga, Djihad Bizimana niwe watowe nk’umukinnyi wahize abandi mukibuga hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Nyuma yo kunganya, u Rwanda rukabona inota rimwe , rusigaranye umukino wa Guinea  Equatorial  kuwa gatanu ,taliki 19 z’ukwa mbere  na  Libya taliki 23 z’ukwa mbere mbere yuko imikino yo mumatsinda irangira.

Image may contain: 1 person, playing a sport and outdoor

Image may contain: 2 people, people playing sport and outdoor

Image may contain: one or more people, people playing sport and outdoor

Image may contain: 1 person, playing a sport and outdoor

Image may contain: 1 person, playing a sport and outdoor

Bakame yagiye akiza ikipe ye ahantu henshi

 

 




One thought on “Total CHAN 2018: Ikipe y’u Rwanda  yabujije Nigeria kubona intsinzi zinganya 0-0 i Tanger

  1. Segishi Denis

    Nibyiza umukino ukurikira bazongere ubusatirizi. Agatekerezo ntanga ni kubyerekeye imyambirire. Équipe yacu yambaye neza iranaberewe usibye Bakame rwose ririya bara sinzi uko baryita mu kinyarwanda (mauve) ntibijyanye na busa namabara bambaye. Nubwo abazamu bambara ibidasa nabagenzi babo Bakame ba umusirimu ushake irindi bara pe. Please ntimunyonge iki gitekerezo bityo nawe azabisome cg umwe mubasomyi azamubwira. Murakoze

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *