Tour du Rwanda: Valens Ndayisenga yegukanye “Maillot Jaune”

Valens Ndayisenga ni we wegukanye agace ka Kigali-Karongi ka Tour du Rwanda, ahita yegukana “Maillot Jaune” ihabwa umukinnyi uyoboye urutonde rusange

JPEG - 361.9 kb
Valens Ndayisenga ubwo yari amaze gutanga abandi i Karongi

Valens Ndayisenga yegukanye “Maillot Jaune” nyuma yo gutanga abakinnyi bose bari bahanganye i Karongi, aho yakoresheje amsaha 3, iminota 16 n’amasegonda 46, aza no gusiga umunota n’amasegonda 25 Areruya Joseph ku rutonde rusange.

JPEG - 67.3 kb
Valens Ndayisenga niwe wegukanye agace Kigali-Karongi

Uyu mwenda w’umuhondo “Maillot Jaune” yawambuye Areruya Joseph wari wayegukanye mu gace ka mbere ka Kigali-Ngoma, tariki ya 14 Ugushyingo 2016.

JPEG - 64.5 kb
Urutonde rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana muri rusange
JPEG - 144.7 kb
Urutonde rugaragaza uko bakurikiranye mu gace ka Kigali-Karongi

Ku i Saa tatu zuzuye ni bwo abakinnyi 73 bari bahagurutse kuri Kigali Convention Center berekeza i Karongi, batangira bose bagendera hamwe, bageze mu bice bya Ruyenzi Biziyaremye Joseph wa Team Rwanda yaje guhita acomoka mur bagenzi be, abasigaye akanya gato, nyuma aza gusatirwa na Mugisha Samuel wa Benediction Club.

JPEG - 316.7 kb
Areruya Joseph acungana n’umukinnyi wo muri Eritereya

Mugisha Samuel yaje gukomeza kugenda wenyine, agera Muhanga ari imbere aho yari yasize abandi hafi iminota ibiri, akomezaa kuyobora isiganwa kugera aho bagiye kugera ku rutare rwa Ndaba yasize abandi iminota 3 n’amasegonda 6.

Nyuma yaho yaje gusatirwa n’igikundi cyari kiyobowe na Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco ndetse na Valens Ndayisenga n’abandi bakinana muri Dimension data.

Basatiriye ibice bya Rubengera, Mugisha Samuel wasaga nk’urangije inshingano ze z’umunsi, yaje gushyikirwa n’igikundi, maze abakinnyi hafi ya bose batangira kugendana, gusa Kangangi Suleiman wo muri Kenya akajya anyuzamo akagenda imbere y’abandi amasegonda make.

Habura Kilometero 5 ngo isiganwa rirangire, Valens Ndayisenga yaje gucomoka mu bandi maze ashyira igare imbere, yenekera abandi kugera ageze ku murongo usoza yasize Kangangi Suleiman wa kabiri Umunota 1 n;amasegonda 6.

Amwe mu mafoto yaranze urugendo Kigali-Karongi

Valens Ndayisenga yaherukaga kwegukana agace ka Tour du Rwanda muri 2014, ibi byishimo ntiyari abiherutse

Valens Ndayisenga yaherukaga kwegukana agace ka Tour du Rwanda muri 2014, ibi byishimo ntiyari abiherutse

Valens Ndayisenga azwiho kwitwara neza mu kwishimira intsinzi

Valens Ndayisenga azwiho kwitwara neza mu kwishimira intsinzi

Areruya Joseph na we yaje gutanga abandi ku murongo usoza, asoza isiganwa ku mwanya wa gatatu

Areruya Joseph na we yaje gutanga abandi ku murongo usoza, asoza isiganwa ku mwanya wa gatatu

Areruya Joseph wari watangiye isiganwa yambaye maillot jaune, yasoje ari uwa gatatu

Areruya Joseph wari watangiye isiganwa yambaye maillot jaune, yasoje ari uwa gatatu

Isiganwa ryatangijwe na Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC

Isiganwa ryatangijwe na Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC

Ubwo bahagurukaga i Kigali

Ubwo bahagurukaga i Kigali

Abafana bari benshi ahantu hose

Abafana bari benshi ahantu hose

 

Inkuru ya KigaliToday




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *