U Rwanda rwasoje umwiherero wa CHAN 2018 runyagiwe 4-1 na Algeria.

U Rwanda rwashyize akadomo ku umwiherero w’iminsi icumi aho rwiteguraga irushanwa rya CHAN muri Tunisia rutsinzwe rutababariwe na Algeria ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti wakiniwe kuri stade ya  El Menzeh , Tunis kuri uyu wagatatu.

Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kwitegura kw’ikipe y’igihugu amavubi, yitegura irushanwa rihuza abakinnyi bakina mu bihugu hagati rizwi nka CHAN.

Mubakinnyi bakinnye na  Sudan mu cyumweru gishize , Amran Nshimiyimana na Herve Rugwiro bongeye guhabwa amahirwe yogutangira umukino.

Farouk Chafai yatsinze igitego cyambere mugihe ibitego bya  Abid Mohamed Lamine na Bouguelmouna El Habib byahaye Algeria itsinzi muri uyu mukino. Mubumbyi Barnabe niwe watsinze icyimpozamarira kuruhande rw’ Amavubi ku munota wa 79.

Algeria yabonye igitego cya mbere ku munota wa cumi gusa  gitsinzwe na  Farouk Chafai n’umutwe kumupira waruvuye muri kona utewe na  Beoussa Mokhtar. Abeddy Biramahire yinjije igitego kumunota wa  16 umusifuzi aracyanga avugako habaye kurarira , hari kukazi keza kari gakozwe na  Mico Justin.

ariko nyuma ho iminota itandatu gusa  Abid Mohamed Lamine yatsinze igitego cy’umutwe , Umuzamu  Eric Ndayishimiye ntiyakurikira. Chafai yatsinze icya gatatu biba  3-0 ku munota wa 29  nyuma yo kunyura kuri ba Myugariro b’amavubi maze agashota mwizamu Eric Ndayishimiye mwizamu ry’Amavubi ntiyakurikira ikipe ya  Fennecs igira  3-0 mu gice cya mbere.

Mu intangiriro z’igice cya kabiri umutoza  Antoine Hey yinjije mukibuga abakinnyi bane bose: Savio Nshuti asimbura Mico Justin, Faustin Usengimana asimbura Manzi Thierry, Ally Niyonzima asimbura rAmran Nshimiyimana na Omborenga Fitina asimbura Eric Iradukunda.

Rutahizamu  Mubumbyi  Barnabe waje asimbuye Biramahire Abeddy yatsindiye Amavubi igitego cy’impozamarira kumunota wa 79 ariko Bouguelmouna El Habib yongeye ashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bitatu  kuruhande rwa Algeria ku mupira yateye neza cyane.

Nubwo habayeho gutsindwa, Amavubi yagaragaje umupira mwiza mugice cya kabiri doreko arinayo yayoboye igice cya kabiri, aho babonaga uburyo bwinshi ariko ntibabubyaze umusaruro.

avugana na  Ferwafa.rw nyuma y’umukino, Umutoza  Antoine  Hey yagize ati, “Twatsinzwe na algeria 4-1 kubwamahirwe makeya. Ibi bitego ntibijyanye nuburyo twitaye mu mukino. Twabonye uburyo bwinshii twakagombye kuba twabyaje umusaruro. twagize amakosa menshi mu bwugarizi arinabyo byatuviriyemo kwijizwa ibitego, Twahakuye isomo, Biratwereka ibyo tugomba kwitwararika  kandi  ndiyumvishako abakinnyi babibonye ikiza kirimo nuko nta mvune twakuyemo, abakinnyi bose baracyahari kugeza kumukino wo kuwa mbere , Taliki 15,”

“Imikino ya gishuti ntacyo ivuze kuri twe kugeza magingo aya , Ni umukino wo kuwambere duhura na  Nigeria twese dutegereje kandi aha niho bizaba bifite icyo bivuze, aha ho biradusaba kuba twiteguye bihagije kandi koko tuzaba twiteguye,”

Yakomeje agira ati, “Buriwese yatunguwe kandi ababajwe nuko byatugendekeye uyu munsi (Ku wagatatu) ariko atari ukubera umukino nyirizina,  ubu tukaba twerekeje amaso yacu ku munsi wa mbere  Monday, sitwe tuzarota dutangiye irushanwa,”

Mu minsi icumi bamaze muri  Tunisia, U Rwanda rwakinnye na  Sudan (Iminota 40 ) nta kipe itsinze indi, habaho kunganya 1-1 na Namibia mbere yuko habaho kunyagirwa  4-1 na  Algeria.

Kurundi ruhande, Mu itsinda C u Rwanda  ruherereye mo  Libya yatsinzwe 2-1 na  Burkina Faso muwundi mukino wa gishuti wabereye i Tunis.

Rwanda rwavuye i Tunis rwerekeza i  Tanger, muri Maroc  kuri uyu wakane  bajyanye n’Indege ya  Morocco biteganyijwe ko bagerayo  15:30 (16:30 amasaha yo mu Rwanda).

u Rwanda ruzakina na  Nigeria mu mukino wambere wo mumatsinda taliki 15  z’ukwambere i Tangier mbere yo gukina na Equatorial Guinea taliki 19 z’ukwezi kwa mbere na Libya taliki 23.

irushanwa rya CHAN 2018 rizatangira taliki 13 z’u kwambere rirangire taliki 4 z’ukwa kabiri

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *