Uganda Cranes yongeye guha Amavubi isomo rya Ruhago mu majonjora ya CHAN 2018

Uganda Cranes yongeye kwerekanako shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda ntaho iragera nyuma yo kwihaniza ikipe y’igihugu Amavubi ikayihereza ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza muri Kenya bitabira irushanwa rya  CHAN 2018, bivuzeko u Rwanda rusabwa gutsinda ibitego 4 kubusa kugira amavubi akomeze, cyangwa Amavubi agatsinda 3 kubusa hakitabazwa ama penaliti.

Amavubi yatangiye kwishyushya kimwe na Uganda Cranes

Photo Credit: Ruhago yacu

 Ahangaha ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yariri kwishyushya 

Dore ababanje mukibuga kuruhande rw’amavubi

Amavubi Stars: Nzarora Marcel, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable ‘Mambo’, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad (C), Iradukunda Eric, Manishimwe Emmanuel, Mubumbyi Barnabe na Nshuti Dominique Savio.

Uganda Cranes: Nico Wakiro Wadada (C), Mucureezi, Savio Kabugo, Watenga, Muzamiru Mutyaba, Nsibambi George, Bukenya, Muwanga, Muleme, Kaliisa, Ssekisambu.

Imodoka yazanye abafana ba Rayon Sports barimo March Generation na Gikundiro Forever baje gushyigikira Amavubi

Photo Credit: Ruhagoyacu

Abafana baturutse mu Rwanda bari bitabiriye uyu mukino bashyigikira ikipe y’igihugu

Rujugiro na Rwarutabura iyo bageze aha baba ari impanga n'ubwo batangana mu myaka

Photo Credit: Ruhagoyacu

Rujugiro na Rwarutabura nabo bari bahabaye

 

Abahagarariye abafana b'Amavubi

Rwarutabura yabanje kujya kurya ifiriti mbere yo kujya mu kazi kuri Kitende Stadium

 

Umukino ugiye kubera ku kibuga cya Vipers SC

i kibuga cya Vipers SC ari naho umukino wabereye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *