Umutoza w’ikipe y’igihugu P.Bitok yashyize ahagaragara abakinnyi 14 azifashisha mu imikino nyafurika

Umutoza w’ikipe y’igihugu P.Bitok yashyize ahagaragara  abakinnyi 14 azifashisha mu imikino nyafurika

Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok yamaze Abanyarwanda amatsiko maze  ashyira ahagaragara amazina y’ abakinnyi 14 azifashisha mu imikino nyafurika iteganyijwe kubera mu gihugu cya Misiri kuva ku I taliki ya 20 kugeza ku ya 30 Ukwakira uyu mwaka aho amakipe 3 ya mbere azakatisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu yashyizwe ahagaragara n’umutoza Paul  Bitok igaragaramo abakinnyi bashya batandukanye,hakaburamo umukinnyi Mukunzi Christophe uri gukora igerageza mu ikipe yo muri Arabia Saudite.
Paul Bitok yakuye kurutonde abakinnyi 4 Prince Kanamugire, Barack Rugira, Peace Twagirayesu na Jean Paul Sibomana.
Abanyeshuri babiri ba  Rusumo high school ( Muvara na Simon ) bazamuwe mu ikipe nkuru , aba bombi bari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 umwaka ushize yakiniye muri Tunisia bakaba kandi barafashije  Rusumo high School gutwara igikombe cya shampiona y’amashuri yisumbuye muri  EastAfrica.
Dore Abakinnyi bazerekeza mu Misiri
· Aba Libero: Bosco Mutabazi na Simon Rwigema· Abagarura imipira (Setters): Jacob Cyusa na Yvan Mahoro

· Abo Hagati (Centres): Placide Madison Sibomana, Robert Nshimiyimana, Ronald Muvara na Fred Musoni

· Abatakira ibumoso (Left attackers) : Olivier Ntagengwa, Patrick Kavalo, Yves Mutabazi na Fred Mutabazi.

· Opposite: Yakan Guma na Nelson Murangwa.

Delegasiyo 

· Uyoboye Delegation: Julius Kagarama Kansiime

· Umutoza mukuru: Paul Bitok

· Umutoza wungirije: Elie Mutabazi

· Team Manager:  Christian Hatungimana

· Umusifuzi Mpuzamahanga:  Innocent Nshimiyimana

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umutoza Paul Bitok yatangaje ko intego bajyanye muri iyi mikino ari ukwitwara neza kugira ngo barebe ko babasha kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Yagize ati “Turi gukora cyane kugira ngo tuzaboneke mu bihugu 3,ubushize twabuze itike nyuma yo gutsindwa na Algeria , dutsinda Cameroon yo yatsinze Algeria.Aya ni amahirwe tubonyebkugira ngo dushimangire ko turi imwe mu makipe akomeye kuri uyu mugabane w’Afurika.Intego ya kabiri dufite ni uguha umwanya abakinnyi bakiri bato dufite bakigaragaza kuko mwabonye ko twakunze gukoresha abakinnyi bamwe mu myaka irenga 6 ishize,niyo mpamvu tugomba gutegura ikipe y’ahazaza.”


Uyu mutoza kandi yahishuye ko ubwo bazaba bahagurutse I Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Ukwakira,bazahita bajya mu irushanwa ry’amakipe 4 rizatangira ku wa mbere rikaba ryarateguwe n’imwe mu makipe yo mu Misiri aho bazahuriramo na Libya nayo izitabira iyi mikino.

Bitok yatangaje kandi ko umusore Ntagengwa Olivier ariwe uzaba kapiteni w’ikipe y’igihugu muri iyi mikino aho azungirizwa na Fred Musoni nyuma yo kubura kwa Mukunzi Christophe.

Ikipe y’igihugu izerekeza i  Cairo Taliki 13/10/2017




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *