Wayne Rooney yizera neza ko Harry Kane azava muri Tottenham igihe bazaba badatwaye igikombe mumyaka ibiri uhereye uyu mwaka

Wayne Rooney yizera neza ko Harry Kane azava muri Tottenham igihe bazaba badatwaye igikombe mumyaka ibiri uhereye uyu mwaka

Rooney yavuzeko kuri ubu Kane ari rutahizamu mwiza kuri iyi si dutuye, akomeza avugako bizakomerera Mauricio Pochettino kumugumana igihe bazaba badatangiye gutwara ibikombe.

Rooney ati: “kuri ubu, niwe Rutahizamu mwiza k’umugabane w’uburayi,” .

“Ashobora kujya aho yifuza hose, ni umukinnyi mwiza cyane. ameze nka Alan Shearer akiri muto. atsinda ibitego byinshi muburyo butandukanye.

“Ikibazo Tottenham izahura nacyo n’uko ikimutera akanyabugabo ni ibitego atsinda, ariko iki kigiye guhinduka bive ku ibitego bibe ibikombe,

“noneho niba Tottenham idatwaye igikombe umwaka umwe uri imbere, cyangwa ibiri, azatangira kwifuza kuba yajya ahandi gushaka ibikombe.

“Icyo nicyo cyemezo azafata mugihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri, ariko Tottenham ariko Tottenham nayo ifite kuba yafata icyemezo – kuzana abandi bakinnyi benshi mu rwego rwo kugira ibashe gutwara igikombe cya  Premier League.”

Rooney atekerezako Kane yafatwa nk’umukinnyi ukomeye, nubwo bwose ataraha ikipe ye igikombe cyizwi.

Wayne Rooney was a special guest on MNF
Wayne Rooney yari umushyitsi w’imena kuri MNF

ariko , yemezako ntakibazo cyo kugenda yari kuzagira iyo aza kuba atsindira ibitego ikipe itwara ibikombe.

“Ibitego ni ingenzi, kandi hari urwego bigushyiraho,”

“ariko abakinnyi bo kurwego rwo hejuru bibukwa bitewe n’ibikombe batwaye. Gutwara ibikombe bikujyana kurundi rwego rwisumbuyeho.

Wayne Rooney avugako Manchester City iri imbere cyane y’amakipe y’amacyeba bikomeye cyane kuzayifata no muri shampionat itaha.

yakomeje ati “nkekako  Harry Kane iyaba mu ikipe ya  Man City akanatwara igikombe cya  Premier League uyu mwaka w’imikino, abantu barikuba bavuga  Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Harry Kane.”

Rooney yari kapiteni w’ubwongereza ubwo Kane yinjiraga mu ikipe y’igihugu muri 2015 baranakinanye muri  Euro 2016.

Gareth Southgate ntaratangaza kapiteni uhoraho w’ubwongereza kuva Rooney yasezera umwaka ushize, ariko uyu Rutahizamu wa  Everton avugako Kane ashobora kubuhabwa ( ubu kapitaine).

Yongeye ati: “Twarakinanye gakeya mu ikipe y’igihugu mubyiyunviro bye ni yuko bibabaza gukina ntutsinde. ibi ntiwabisanga kubakinnyi bose.

“Burigihe aba ashaka intsinzi, aba ashaka ibitego kandi ahora atera imbere . muri yii kipe ubona ariwe muyobozi kuri bagenzi be

“Niba bagiye gushyiraho Kapitaine, Niwe ugomba kuzambara igitambaro cya kapitaine kuko abashije kuyobora abandi.

“Ni ubwo ngereza buzitwara neza mumikino itaha, bizaterwa n’uburyo we ubwe azitwara.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *